Ikibazo cy’umutekano gikomeje gutera inkeke muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho imirwano hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’imitwe ya Wazalendo ikomeje nyuma y’ifatwa ry’agace ka Humura.
Nyuma y’imirwano ikaze yabaye kuri iki Cyumweru, itariki ya 6 Nzeri, inyeshyamba za AFC/M23 zafashe agace k’ubucuruzi ka Humura, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga. Iyi ntambwe nshya itewe mu gihe imirwano yiyongereye cyane mu minsi ishize mu duce dutandukanye tw’icyo gice cya Teritwari ya Masisi.
Gufata Humura birongerera ingufu igitutu cya gisirikare cy’inyeshyamba za AFC/M23 zerekeza muri Teritwari ya Walikale, cyane cyane muri gurupoma za Waloa Uroba na Waloa Yungu. Ibi kandi biratuma izi nyeshyamba zegera ahantu h’ingenzi mu bya gisirikare, cyane cyane Langira na Ntoto, muri Teritwari ya Walikale.
Ibi kandi biravugwa mu gihe imirwano yiyongera mu gice cy’amajyepfo ya Teritwari ya Masisi nk’uko bitangazwa n’urubuga ACTUALITE.CD, dukesha iyi nkuru. Mu minsi ishize, umutwe wa AFC/M23 wafashe uduce twinshi two muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1, mu gihe inyeshyamba za Wazalendo zo zagerageza kugaba ibitero byo kwisubiza ibice zari zatakaje.
Kugeza ubu, imibare y’abantu bahitanwe n’iyo mirwano cyangwa ibyangiritse mu gihe cyo gufata agace ka Humura ntiramenyekana. Ikibazo cy’umutekano cyo kiracyateye impungenge ku baturage basanzwe, bahatirwa guhunga kubera iyo mirwano ikomeje.


