02_061325_TrumpPoliticalArmy_02_Blueee77

Amerika, igihangange gishobora gutsinda urugamba ariko intambara ikakizonga

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, Amerika yabaye kimwe mu bihugu bifite ubushobozi bwa gisirikare bukomeye kurusha ibindi ku isi. Yatsinze intambara zikomeye, isenya ingabo z’abayirwanyaga ndetse ihirika ubutegetsi.

Ariko ikibazo cyatangiye kugaragara cyane nyuma yaho bigaragaye ko ‘gutsinda urugamba si ko buri gihe bingana no gutsinda intambara’.

Vietnam: Intambara Amerika yatsinze ku rugamba, ariko igatsindwa kuri politiki

Mu 1965, Amerika yinjiye mu ntambara ya Vietnam ku buryo bwagutse, yizeye ko ububasha bwayo bwa gisirikare bwari gutuma Vietnam y’Amajyaruguru n’ingabo za Viet Cong zitsindwa.

Amerika yari ifite indege nyinshi, intwaro zikomeye, abasirikare benshi ndetse n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Ariko umwanzi ntiyarwanaga gusa ashaka gutsinda mu mirwano. Yarwanaga intambara y’igihe kirekire, aho kwihangana, abaturage n’imyumvire ya politiki byari ingenzi kurusha umubare w’indege n’ibisasu.

Amaherezo, Amerika yavuye muri Vietnam mu 1973, na ho umurwa mukuru Saigon ufatwa mu 1975.

Uru rwabaye urugero rwa mbere rukomeye rwatumye Isi ibona ko igihugu gishobora gutsinda imirwano myinshi, ariko ntigishobore gutsinda intambara yose.

Iraq: Bagabye igitero baratsinda, ariko intambara nyayo iza nyuma

Mu 2003, Amerika yateye Iraq ihirika ubutegetsi bwa Saddam Hussein mu gihe gito cyane.

Ku rwego rwa gisirikare, byari intsinzi idashidikanywaho. Ariko nyuma yo gufata Baghdad, ikibazo gikomeye cyaratangiye.

Akajagari, imitwe yitwaje intwaro, amakimbirane hagati y’amatsinda y’abaturage ndetse n’ivuka ry’imitwe y’iterabwoba byatumye Amerika imara imyaka myinshi muri Iraq.

Ni ho ikibazo cy’ingenzi cyagaragariye: ” Gusenya ubutegetsi ni ikintu kimwe, naho kubaka igihugu gishobora kwiyobora nyuma y’intambara kikaba ikindi”.

Afghanistan: Imyaka 20, hanyuma Taliban iragaruka

Afghanistan ni rwo rugero rutangaje kurushaho. Mu 2001, Amerika n’abafatanyabikorwa bayo batsinze Abataliban mu gihe gito, maze hashyirwaho ubutegetsi bushya i Kabul.

Ariko Abataliban ntibarimbuwe. Basubiye mu misozi, batangira intambara y’igihe kirekire.

Nyuma y’imyaka hafi 20, Amerika yavuye muri Afghanistan mu 2021, maze abataliban bagaruka i Kabul.

Ibi byahinduye uko abantu benshi basobanuraga ijambo “intsinzi” mu ntambara z’iki gihe.

None se ikibazo kiri he?

 

Hari impamvu nyinshi. Amerika iracyafite ubushobozi bwo gutsinda urugamba

Ibi ni ngombwa kubanza kubyumva. Iyo Amerika ihuye n’ingabo zisanzwe z’igihugu kitangana na yo mu ikoranabuhanga rya gisirikare, ubushobozi bwayo bujya hejuru cyane.

Ikibazo ni uko intambara nyinshi z’iki gihe zitakiri igisirikare kimwe kirwanya ikindi.

Ni intambara zirimo imitwe yitwaje intwaro, abarwanyi ba guerrilla, ibitero by’ikoranabuhanga, poropagande, drones, intambara y’ubukungu ndetse n’intambara yo gutsindira imitima y’abaturage.

Umwanzi ntagikina umukino Amerika izi

Amerika ifite ubushobozi bwo kurimbura ibirindiro bya gisirikare, ariko umwanzi ashobora kwanga kurwana nk’igisirikare gisanzwe.

Ashobora kwivanga mu baturage, agakoresha uturere two mu misozi, imijyi n’imipaka, ndetse agategereza imyaka.

Iyo ni yo ntambara ishobora kugabanya akamaro k’imbaraga z’indege n’ibisasu bikomeye.

Gutsinda bisaba politiki, ntabwo ari intwaro gusa

Iki ni cyo gice cy’ingenzi. Amerika ishobora gutsinda ingabo z’umwanzi, ariko igomba gusubiza ikibazo gikurikira: “Nyuma yo gutsinda, ni iki kizakurikira?”

Niba nta gisubizo kirambye gihari, intsinzi ya gisirikare ishobora guhinduka ikibazo gishya.

Abaturage ni bo bashobora guhindura intambara

Mu ntambara za guerrilla, igihugu gishobora gutsinda imirwano 100, ariko kigatakaza intambara imwe ikomeye mu rwego rwa politiki.

Umwanzi ashobora kuvuga ati: “Ntabwo nkeneye kugutsinda uyu munsi. Nkeneye gutuma urambirwa ukagenda.”

Aya mayeri yagaragaye mu buryo butandukanye muri Vietnam, Iraq na Afghanistan.

Ariko hari ikindi kintu gikomeye cyahindutse: isi ubwayo. Mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, Amerika yari ifite umwanzi ukomeye cyane: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Uyu munsi, isi iri kugenda yongera ibihangange biyoboye isi, ikerekeza ku buryo bwiswe “multipolar”, aho imbaraga zitagishingiye ku gihugu kimwe gusa.

U Bushinwa buri kuzamuka nk’imbaraga zikomeye mu bukungu n’ikoranabuhanga, mu gihe U Burusiya bugifite ubushobozi bukomeye bwa gisirikare n’intwaro za kirimbuzi.

Ibihugu nka Iran na Koreya ya Ruguru na byo byubatse uburyo bwo guhangana n’ububasha bwa Amerika, bitabaye ngombwa ko bingana na yo mu ndege cyangwa mu mato y’intambara.

Ni ukuvuga ko Amerika ishobora kuba ikiri igihangange cya mbere mu rwego rwa gisirikare, ariko isi yo ntabwo ikiri iy’igihugu kimwe.

Muri make, ikibazo si uko Amerika itagishobora gutsinda intambara”, ahubwo uburyo bwo gutsinda intambara bwarahindutse.

Mbere, washoboraga gutsinda umwanzi ufite indege, ibifaru n’abasirikare, ugafata umurwa mukuru, intambara ikajya mu mateka. Uyu munsi, bishobora gusaba gusenya ingabo z’umwanzi, gutsinda abarwanyi ba guerrilla, kubona abaturage ku ruhande rwawe, kubaka ubutegetsi bukora neza, kurwanya poropagande, gukomeza inkunga y’abaturage no kubaka amahoro arambye.

Kandi aha ni ho imbaraga za gisirikare zonyine zigaragarira nk’izitagihagije.

Amerika ntiyatakaje ubushobozi bwo gutsinda urugamba; ahubwo isi yarahindutse ku buryo gutsinda urugamba bitagihagije kugira ngo utsinde intambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply