Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yasezeye ku Isi y’abazima nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere, itariki ya 7 Nzeri 2026, na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi.
Nk’uko Visi Perezida yabitangaje, Hassan yapfuye ahagana saa mbiri za mu gitondo (8:00) mu bitaro byo muri Zanzibar, aho yari arwariye.
“Bavandimwe baturage, mbabajwe cyane no kubamenyesha inkuru y’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Nyakubahwa Dr. Samia Suluhu Hassan,” ni ko Ndejembi yatangaje ubwo yamenyeshaga abaturage iby’iyo nkuru.
Hassan yari yarajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ibibazo by’indwara y’umutima.
“Yapfuye uyu munsi, itariki ya 7 Nzeri 2026, ahagana saa mbiri za mu gitondo (8:00 am) mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial biherereye muri Zanzibar, aho yari arimo kuvurirwa indwara y’umutima,” ni ko visi pererezida yakomeje avuga.
Visi Perezida yihanganishije umuryango wa perezida, anamenyesha rubanda ko imyiteguro y’ishyingurwa yamaze gutangira.


