An Amazon cargo plane sits at the Miami International Airport (MIA) after it overshot the runway, Sunday, Sept. 6, 2026. (AP Photo/Lynne Sladky)

Impanuka y’indege ya Amazon Air yahitanye batanu ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami

Sangiza iyi nkuru

Indege y’imizigo ya sosiyete Amazon Air yarenze umuhanda wayo ubwo yageragezaga kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami, ihitana abantu batanu inakomeretsa bikomeye abandi batanu.

Indege ya Boeing 767-300 yaguye mbere gato ya saa sita z’ijoro (19:00 GMT) nyuma yo kuva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Luis Muñoz Marín i San Juan, muri Puerto Rico. Iyi ndege yanagonze imodoka nyinshi ku butaka.

Amazon Air yavuze ko “iri gukorana bya hafi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi bayobozi kugira ngo bumve neza ibyabaye”.

Ingendo zose zahise zihagarikwa n’ikigo gishinzwe iby’indege (FAA) mu gihe abazimya inkongi birukaga berekeza aho impanuka yabereye. Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru cy’Umunsi w’Abakozi, kimwe mu bihe by’ingendo nyinshi mu mwaka.

Ntabwo biramenyekana neza niba abapfuye bari mu ndege, bari ku butaka, cyangwa byombi nk’uko inkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Meya w’Akarere ka Miami-Dade, Daniella Levine Cava, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru nimugoroba yagize ati: “ Nibura abantu batanu batakaje ubuzima bwabo, abanda batanu barakomereka.

Yongeyeho ko abashinzwe ubutabazi bageze aho impanuka yabereye mu “masegonda” nyuma y’impanuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply