752854634_1577268673832353_6820369285488205551_n

Jamaica igiye gusaba indishyi Umwami Charles III kubera abakurambere bagizwe abacakara

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Jamaica irateganya kugira ibyo isaba Umwami Charles wa III kuri uyu wa Mbere, mu gihe icyo gihugu gishaka “indishyi ku bw’abakurambere b’Abanyafurika bahuye n’akababaro ko kugirwa abacakara mu gihe cy’imyaka amagana,” nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umuco.

Minisitiri w’Umuco, Olivia Grange, ayoboye itsinda riza gusaba umwami, ari na we Mukuru w’Igihugu cya Jamaica, gushyikiriza ibibazo bitatu mu Inama Ishinzwe Ubucamanza ya “Privy Council” (Judicial Committee of the Privy Council), ari na rwo rukiko rukuru rw’ubujurire rwa Jamaica rukorera i Londres.

Ibibazo bitatu ku bijyanye no kwemerwa n’amategeko k’ubucuruzi bw’abacakara bwambukiranyaga Inyanja ya Atalantika ni ibi bikurikira:

  • Niba byari byemewe kugira Abanyafurika abacakara muri Jamaica mu mategeko y’u Bwongereza
  • Niba byararenze ku mategeko mpuzamahanga,
  • Niba u Bwongereza bufite inshingano zo gutanga igisubizo cy’ikibazo

Jamaica ivuga ko iki cyifuzo cyaba ari ubwa mbere igihugu kibarizwa mu muryango wa Commonwealth gikoresheje inzira yemewe n’amategeko mu gukurikirana indishyi mu butabera.

Ni iki Jamaica ivuga ku bijyanye no kwishyura indishyi ku bucakara?

Grange yagaragaje ko u Bwongereza bwahaye indishyi za miliyoni 20 z’amapawundi (miliyoni 23.28 z’amayero) abari batunze abacakara nyuma yo guca ubucakara mu 1833.

Grange yagize ati: “Kugeza mu 2015, u Bwongereza bwishyuraga abari bafite abacakara, kuko bwafatwaga nk’umutungo.”

“Ikibazo nyakuri gikwiye kuba iki: niba muri iki gihe tukiri kwishyura ba nyir’abacakara kubera imitungo yari igizwe n’abantu bacu, ba sogokuruza bacu, kubera icyemezo cyo guca ubucakara, kuki tutakwitabaza inzira zo gushaka indishyi cyangwa ubutabera muri iki gihe?”

Grange yavuze ko Jamaica ishaka ko habanza gusubizwa ibibazo bifitanye isano n’amategeko mbere y’uko ifata icyemezo ku ntambwe ikurikira.

Itsinda ry’abahagarariye Jamaica rizanahura n’abayobozi ba British Museum kugira ngo baganire ku bijyanye no gusubizwa ibintu by’agaciro byatwawe mu gihe cy’ubukoloni.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply