wxckbet7fejejszm5a47fa3e48219.jpg

Pasiteri wahanuye ko Raila Odinga agiye gupfa, yapfuye mbere ye

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri w’Umunyakenya witwa Hezbon Ndirangu wahanuye ko umunyapolitiki Raila Odinga atazageza mu 2021 atarapfa, yapfuye mbere ye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Pasiteri Ndirangu w’imyaka 48 y’amavuko yari yagize ati: “Umwuka w’Imana wanyeretse ko umuyobozi wa ODM atazabona umwaka wa 2021. Igihe cye ku Isi kirarangiye.”

Umugore w’uyu Pasiteri yavuze ko urupfu rw’umugabo we ari amayobera, kuko ngo ikibazo yagize ari imisonga yo mu mutwe mu masaa munani y’igicamunsi.

Ati: “Umusaza tumubuze mu buryo budasobanutse. Imisonga yo mu mutwe ni yo gusa imwishe.”

Si ubwa mbere Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya ahanuriwe gupfa bidatinze, agakomeza kubaho. Muri uyu mwaka hari undi Pasiteri witwa Eddie Maina wavuze ko uyu musaza w’imyaka 75 y’amavuko azapfa tariki ya 22 Gicurasi 2020.

wxckbet7fejejszm5a47fa3e48219.jpg Raila Odinga ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Pasiteri wahanuye ko Raila Odinga agiye gupfa, yapfuye mbere ye
    URUCIRA MUKA SO RUGATWARA NYOKO! ARIKO, UBUHANUZI NK’UBU BW’ITERABWOBA MUJYE MUBUSHUNGURA.JYE NIBWIRA KO IMANA ATARI INGOME KANDI UYU MUYOBOZI IZAMUCYURA ICYO GIHE NTIYABIKORA ITYO KUKO IMANA SI IY’UMUVURUNGANO IGIRA GAHUNDA

  2. Pasiteri wahanuye ko Raila Odinga agiye gupfa, yapfuye mbere ye
    URUCIRA MUKA SO RUGATWARA NYOKO! ARIKO, UBUHANUZI NK’UBU BW’ITERABWOBA MUJYE MUBUSHUNGURA.JYE NIBWIRA KO IMANA ATARI INGOME KANDI UYU MUYOBOZI IZAMUCYURA ICYO GIHE NTIYABIKORA ITYO KUKO IMANA SI IY’UMUVURUNGANO IGIRA GAHUNDA

  3. Pasiteri wahanuye ko Raila Odinga agiye gupfa, yapfuye mbere ye
    Pastors bahanura ibinyoma kugirango babone abayoboke benshi.Muribuka Gitwaza avuga ngo Imana yamubwiye ko umuhungu we azaba president wa America.Ngo Imana yamubwiye ko Uburundi bugiye kuba DUBAI y’Afrika.Nyamara Uburundi nicyo gihugu gikennye cyane kurusha ibindi ku isi.Imana idusaba “kwima amatwi” abahanuzi b’ibinyoma,kandi tukava mu madini yabo.Ngo niba tudashaka kuzarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.

  4. Pasiteri wahanuye ko Raila Odinga agiye gupfa, yapfuye mbere ye
    Pastors bahanura ibinyoma kugirango babone abayoboke benshi.Muribuka Gitwaza avuga ngo Imana yamubwiye ko umuhungu we azaba president wa America.Ngo Imana yamubwiye ko Uburundi bugiye kuba DUBAI y’Afrika.Nyamara Uburundi nicyo gihugu gikennye cyane kurusha ibindi ku isi.Imana idusaba “kwima amatwi” abahanuzi b’ibinyoma,kandi tukava mu madini yabo.Ngo niba tudashaka kuzarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *