HOTCMNSXAAAq6GU

Ab’i Goma baramukiye mu myigaragambyo bamagana abarimo Amerika

Sangiza iyi nkuru

Ibihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, baramukiye mu myigaragambyo y’amahoro bamagana ibirimo ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bafatiye abayobozi b’umutwe wa AFC/M23.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile yiswe ‘SociĂ©tĂ© Civile Plurielle’, yari igamije kwamagana gahunda ya Guverinoma ya Congo Kinshasa yo guhindura Itegeko Nshinga, ndetse no kwamagana ibihano byafatiwe bamwe mu bayobozi n’abanyamuryango ba AFC/M23.

Abigaragambya bari bitwaje ibyapa birimo ubutumwa bunenga ibihano byafatiwe AFC/M23, cyane cyane ibyafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye (Loni).

Aba mu butumwa bwabo bagaragaje ko batemera ibyo bihano, basaba ko bikurwaho.

Muri iyo myigaragambyo kandi, abaturage basabye ko hakemurwa ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse banamagana ubwicanyi bushinjwa abarwanyi ba ADF mu bice byo mu majyaruguru y’Intara.

Umuyobozi wa Société Civile Plurielle, Levi Djonga, yavuze ko imyigaragambyo bateguye igamije no kugaragaza ko abaturage batishimiye ibihano mpuzamahanga byafatiwe bamwe mu bayobozi ba AFC/M23, avuga ko abaturage bagomba kugira uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo.

Saa mbili z’igitondo ni bwo iriya myigaragambyo yatangiriye

Yavuze ko ku kibuga cy’imyigaragambyo rusange, hafi ya Rond-point ya Tchukudu, bikaba biteganyijwe ko irangirira ku biro bya MONUSCO.

Mu bayobozi ba AFC/M23 Amerika yafatiye ibihano, harimo Corneille Nangaa usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa ririya huriro, Gen. Sultani Makenga uyobora Ishami rya Gisirikare, Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply