Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyamaganye amagambo y’abasesenguzi n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bavuga ko umujyi wa Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo usa n’uwagoswe n’umutwe wa AFC/M23, nyuma y’uko FDNB na FARDC bamaze kwirukanwa mu duce tw’ingenzi tuwitegeye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yagaragaje ko ibivugwa ari ugutesha agaciro igisirikare cy’u Burundi n’abagikuriye.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Baratuza yavuze ko kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2026, ubwo u Burundi bwizihizaga imyaka 64 bwari bumaze bubonye ubwigenge, hari abantu barangajwe imbere n’uwitwa Pacifique Nininahazwe bamaze iminsi bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amakuru agamije gusebya FDNB.
Ati: “Dufashe kano kanya ngo tumenyeshe Abarundi n’Amahanga ko urwego FDNB ruhagaze neza, kandi ko abarugize bakora inshingano bashinzwe babikunze. Ntihakagire umuntu n’umwe uha agaciro ibivugwa n’umuntu udafite ikindi agamije uretse gusebya igihugu.”
Nininahazwe wikomwe n’igisirikare cy’u Burundi asanzwe ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’umuyobozi w’umuryango FOCODE.
Nininahazwe amaze igihe avuga ku bibazo abasirikare b’u Burundi boherezwa mu burasirazuba bwa RDC bahura na byo.
Yagiye ashingira ku buhamya avuga ko ahabwa n’abasirikare ba FDNB, akavuga ko bamwe mu basirikare bagiye bagwa mu mirwano bahanganyemo n’ingabo z’umutwe wa AFC/M23.
Muri ibyo biganiro, hanagarutswe ku mibereho y’abasirikare b’u Burundi, aho bivugwa ko bamwe bamaze igihe badahembwa ndetse hakavugwa n’ibibazo by’imiyoborere mu gisirikare.
Umwe mu basirikare bakuru bakunze gushyirwa mu majwi ni Général-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga, Umugaba wungirije w’ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka.
Mu kiganiro FOCODE yakoze ku wa 26 Nyakanga 2026, umunyamakuru Teddy Mazina yavuze ku miterere y’urugamba mu burasirazuba bwa RDC, avuga ko umujyi wa Uvira usa n’uwagoswe n’ingabo za AFC/M23.
Mazina yavuze ko mu gihe iri huriro ry’umutwe wa AFC/M23 n’indi mitwe ryakomeza kwagura ibice rigenzura, bishobora guteza ibibazo ku basirikare b’u Burundi bari mu bikorwa bya gisirikare muri ako karere, cyane cyane mu gihe umujyi wa Baraka waba ufaswe.
Ku rundi ruhande, umunyamakuru Bonfils Niyongere yibajije ku basirikare b’u Burundi bafunzwe bashinjwa gutoroka urugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yavuze ko hari ibibazo by’abasirikare b’u Burundi bagiye basubira inyuma cyangwa bagahunga mu bice bitandukanye, birimo Kivu y’Amajyaruguru, Minembwe na Point Zéro, maze abaza impamvu bamwe bafungwa mu gihe abandi batagezwa imbere y’ubutabera.
Niyongere kandi yagarutse ku byabaye mu Ukuboza 2025, avuga ko Général-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga yari afite icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Burundi, akohereza Colonel Jeconias Nihorimbere mu mirwano yabereye i Lubarika.
Yavuze ko Colonel Nihorimbere agarutse yasanze icyicaro gikuru cyafashwe, mu gihe Muzinga we yari amaze kuhava, maze yibaza impamvu umuyobozi mukuru atafatwa nk’abasirikare bato bashinjwa gutoroka urugamba.
Ibi byose byabaye mu gihe impaka ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC zikomeje kwiyongera, cyane cyane ku bijyanye n’imikorere yazo ku rugamba, imibereho y’abasirikare n’uburyo abayobozi b’igisirikare bakemura ibibazo bivugwa mu mitwe y’ingabo.
FDNB ariko yo irahakana ko yaba ifite intege nke, ishimangira ko ihagaze neza kandi ko abasirikare bayo bakomeje kuzuza inshingano bashinzwe.


