Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye umuvuno ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangiye gukoresha mu rwego rwo gukomeza gukingira ikibaba FDLR, agaragaza ko amasezerano buvuga bwagiranye n’uyu mutwe ntaho ahuriye n’ibiteganywa mu Masezerano ya Washington.
Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo itangaje ko iherutse gusinyana na FDLR amasezerano yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira ahantu bacumbikirwa by’agateganyo.
Mu gusubiza, abinyujije kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yabaye nk’ukomoza ku butatu ariko butari butagatifu kuri iyi nshuro.
Yagize ati: “Gushyira umukono kuri icyo kiswe “protocole” hagati ya papa (Leta ya Congo), n’umuhungu we (FDLR), na roho mbi (ingengabitekerezo ya Jenoside), ntibihuye na gato n’Amasezerano ya Washington, kuko ayo masezerano atigeze ateganya ibintu nk’ibyo.”
Yakomeje agira ati: “Kubw’iyo mpamvu: abakoze Jenoside bo mu mutwe wa FDLR ntabwo bari mu masezerano; ahubwo, ni bo nyirabayazana w’ayo masezerano (ni bo yibandaho). Bityo rero, ibi ni uburyo bwo kuyobya rubanda no gukina ku mubyimba bikorwa na Kinshasa n’abo bafatanyije, ni uburyo bwo gutinza ibintu bwakoreshejwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rwo gushaka kwikura mu nshingano zayo z’ibanze z’umutekano,aho nk’uko biteganya na CONOPS n’amabwiriza yihariye y’ibikorwa (OPORD) zagomba kurangizwa mu gihe cy’iminsi 90.”
Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko kuva Amasezerano ya Washington yashyirwaho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, Leta ya Kinshasa itongereye gusa umurego mu guha inkunga ya gisirikare FDLR, aho igice kinini cy’abagize umutwe cyamaze no kwinjizwa mu ngabo za leta, ahubwo yanihutiye gutegura no gushyira ku murongo uyu mutwe w’abakoze Jenoside mu bya politiki, binyuze mu gushaka abanyapolitiki bafitanye isano n’ubutegetsi bwa kera baba i Burayi, cyane cyane Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana, na Thadée Kwitonda.
Mu gusoza, avuga ko ibyo ubwo butatu bufite imigambi mibi bukora mu itangazamakuru hagamijwe kwigaragaza gusa, nta gaciro na gake bifite.
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeye ko iherutse gusinyana na FDLR amasezerano agamije gutuma abayigize bashyira intwaro hasi, mu gihe amasezerano ya Washington asaba iki gihugu gusenya uriya mutwe ugendera ku ngengabitekerezo y’abajenosideri.


