IMG-20260730-WA0009

Nyamagabe: RIB yataye muri yombi visi meya na Gitifu wa Musebeya

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Agnes Uwamaliya, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, na Pierre Nkurikiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe umukozi wa Leta.

Nk’uko RIB ibivuga, Nkurikiyimana yafashwe ku wa 24 Nyakanga, naho Uwamaliya afatwa ku wa 29 Nyakanga.

Nkurikiyimana akurikiranweho icyaha cyo gukora ihohotera rishingiye ku gitsina (sexual harassment), naho Uwamaliya akurikiranweho kuba ataratanze amakuru kuri iki kibazo nk’uko byari bikwiye.

Ni ibyaha bakekwaho kuba kuba barakoreye umukozi wo mu Kagari ka Rusekera, mu Murenge wa Musebeya.

Murangira yatangaje ko bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB i Gasaka, mu gihe abagenzacyaha bagitunganya dosiye yabo mbere yo kuyishyikiriza Ubushinjacyaha Bukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply