IMG-20260730-WA0010

Uganda: Umuhungu wa Besigye yatakambiye Museveni na Muhoozi nyuma y’uko se aguye igihumure mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Adam Ampa Besigye, umuhungu wa Dr. Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, yatakambiye Perezida Yoweri Museveni n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba, abasaba kurekura se hashingiwe ku mpamvu z’ubutabazi nyuma y’uko aguye igihumure mu gihe cy’iburanisha mu rukiko ku wa Gatatu.

Mu ibaruwa ifunguye yasohotse nyuma y’uko ibyo bibaye, Ampa yavuze ko kubona se agwa igihumure mu rukiko byamubabaje cyane, maze asaba abayobozi bakuru b’igihugu kugira impuhwe.

Yanditse ati: “Uyu munsi, umutima wanjye wababaye cyane ubwo nabonaga data, Kizza Besigye, agwa igihumure mu rukiko.”

“Uretse ibya politiki, nta muhungu ukwiye kubona se agera kuri urwo rwego mu gihe ahagaze imbere y’amategeko nyirizina yakoreye akanayatura ubuzima bwe bwose.”

Dr. Besigye yaguye igihumure aho yari ahagaze mu rukiko (mu mwanya w’uregwa) nyuma yo kugaragaza ko atemeranya n’itangira ry’iburanisha rye mu Rukiko Rukuru.

Yanze ko imirimo y’urukiko ikomeza nyuma y’uko umucamanza Emmanuel Baguma ashyizeho abunganizi bahembwa na Leta kugira ngo bamwunganire, ashimangira ko urukiko rudashobora gutanga abamwunganira mu mategeko atabanje kubitangira uruhushya.

Mbere yo kwitura hasi, abatangabuhamya bavuze ko Besigye yavugije induru inshuro nyinshi ati: “Murekere aho, murekere aho, murekere aho!”, Ubwo abashinjacyaha batangiraga gusuzuma abatangabuhamya babo ba mbere.

Mu gutakamba kwe, Ampa yavuze ko atanditse “nk’umunyapolitiki, ahubwo yanditse nk’umwana,” asaba Perezida na Gen. Muhoozi gutekereza ku myaka ya se, ubuzima bwe bumeze nabi ndetse n’ikibazo cy’ubutabazi.

Yanditse agira ati: “Ndabasaba nicishije bugufi ngo mugire impuhwe n’ubumuntu, mwemerera data kongera gusubirana ubwigenge bwe.”

“Umuryango wanjye wemera udashidikanya ko ari umwere ku byo ashinjwa, kandi ko atigeze agira umugambi wo kugirira nabi mwe cyangwa umuryango wanyu.”

Adam yagaragaje ko ubuzima bwa se bukomeje kuzamba, avuga ko Uganda ishobora gutakaza umwe mu banyapolitiki bayo bazwi cyane.

Yagize ati: “Ubuzima bwa data bukomeje kuzamba. Uganda ishobora gutakaza atari umwe mu banyapolitiki bayo bazwi cyane, ahubwo yanatakaza amahirwe yo kugaragaza ko ubutabera bukomeye kurusha amakimbirane ya politiki.”

Yasabye kandi ko Besigye yahabwa ubuvuzi bukwiye kandi akarindwa n’amategeko igihe afunzwe.

Ati: “Ndabasaba mu cyubahiro ko mwatekereza ku myaka ye, ubuzima bwe bugenda bwangirika, ndetse n’impungenge z’ubutabazi bijyanye no gukomeza gufungwa kwe. Nyamuneka mumwemerere kwivuza bikwiye ndetse n’uburinzi bwose butangwa n’amategeko.”

Mu gusoza ibaruwa ye, Adam yavuze ko yizeye ko igihugu kizahitamo ubwiyunge kurusha amacakubiri.

“Nk’umuhungu we, sinifuza kuragwa inzika. Nifuza kubona ubwiyunge. Nizera ko hari igihe Abagande bafite imyumvire itandukanye ya politiki bazareba inyuma bakavuga ko ubumuntu bwatsinze amakimbirane.”

Kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatatu, nta gisubizo cyari cyatangwa n’ibiro bya Perezida cyangwa Igisirikare cya Uganda (UPDF) kuri ubwo busabe.

Besigye na mugenzi we bareganwa, Obed Lutale, bahakana ibirego bashinjwa byo kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Urubanza rwabo rwatangiye ku wa Gatatu nyuma y’uko Urukiko Rukuru ruteye utwatsi imbogamizi zari zatanzwe ku bijyanye n’abanyamategeko bagenwe na Leta ngo babunganire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply