5dcac680-8bf3-11f1-b8ee-9b3c26ad07bb

Igisasu kidasanzwe bikekwa ko cyatewe n’u Burusiya cyakanze Pologne

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yavuze ko ikintu cyaguye mu murima mu burasirazuba bwa Pologne (Poland) mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Kane gishobora kuba ari igisasu cya misile cy’u Burusiya.

Icyo kintu kitazwi cyacukuye umwobo wa metero 10 mu bugari ahantu hafi y’icyaro cya Tarnawa Kolonia kiri mu ntera ya kilometero hafi 100 uvuye ku mupaka na Ukraine, mu gihe habaga igitero kinini cy’u Burusiya ku mijyi ya Lviv, Kyiv no hafi y’umujyi wa Kryvyi Rih, yose yo muri Ukraine.

Mbere yaho nk’uko bitangazwa na BBC, Tusk yavuze ko “ibimenyetso byose” byagaragazaga ko misile yavogereye ikirere cya Pologne ari misile y’u Burusiya yo mu bwoko bwa ‘cruise’ Kh-101.

Ibyo yabivugiye mu nama yari yatumijwe bidasanzwe yo kwiga ku byabaye, yabereye mu mujyi wa Lublin mu burasirazuba bwa Pologne.

Yagiye aho byabereye, avuga ko akurikije ibyo inzobere mu bya gisirikare zavuze, byinshi “mu bisigazwa byabonetse biganisha mu cyerekezo cyuko ari misile y’u Burusiya ya Kh-101”.

Nubwo nta bakomeretse cyangwa abapfuye batangajwe kuri ibyo byabaye kuri uyu wa Kane hafi y’i Tarnawa Kolonia, Minisitiri w’Intebe wa Pologne yasobanuye ko birimo gufatwa mu buryo butajenjetse na gato.

Yavuze ko nta nkeke y’ako kanya yateje kuko yavuze ko itaguye ahantu hari inzu nyinshi, yongeraho ati: “Twari twiteguye kuyihanura iyo iza gukomeza urugendo rwayo.”

Minisitiri w’Ingabo wa Pologne, Wladyslaw Kosiniak-Kamysz, yavuze ko ibintu bigera hafi kuri 20 byabonywe hafi y’ikirere cya Pologne mu ijoro ryacyeye ndetse ko isesengura ry’ibiturika ririmo gukorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply