HOZh6Q7WEAAxftw

MONUSCO yigurukije iby’abanye-Congo bari boherejwe mu Rwanda bitwa abahoze muri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahakanye kugira uruhare mu gusubiza muri Congo abaturage b’iki gihugu bari baroherejwe mu Rwanda byitwa ko bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga ni bwo abo banye-Congo uko ari 39 basubijwe mu gihugu cyabo.

Umutwe wa AFC/M23 wabakiriye biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, washinje ubutegetsi bwa Kinshasa bufatanyije na MONUSCO gufata abaturage basanzwe bukabaha amafaranga kugira ngo biyite abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyuma bakoherezwa mu Rwanda binyuze muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (DDR).

Kanyuka yavuze ko Kinshasa na MONUSCO bakora ayo manyanga, mu rwego rwo gushyigikira ibyo yise inkuru z’ibinyoma zivuga ko FDLR iri gusubizwa mu Rwanda.

MONUSCO mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, yavuze ko ubwo bariya bantu basubizwaga muri RDC itari ihari, kandi ko nta ruhare na ruto yagize muri icyo gikorwa.

Iti: “MONUSCO iremeza ko itari ihari igihe abo bantu boherezwaga muri RDC kandi ko nta ruhare na rumwe yagize muri iki gikorwa cyo kubacyura.”

Ubu butumwa bwavuze ko gahunda yabo ya DDRRR ishyigikira gusa kwambura intwaro ku bushake, gusubiza mu buzima busanzwe no gucyura abarwanyi b’abanyamahanga n’imiryango yabo, hakurikijwe inshingano bwahawe n’Akanama k’Umutekano ka Loni.

Bwanagaragaje ko mbere y’uko umuntu uwo ari we wese asubizwa mu Rwanda, habaho igenzura rikomeye rikorwa mu byiciro bitandukanye kugira ngo harebwe niba yujuje ibisabwa.

MONUSCO yavuze ko abemezwa ari bo bonyine bashyirwa ku rutonde rwo koherezwa mu Rwanda, urwo rutonde rukabanza koherezwa muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare n’abarwanyi (RDRC) kugira ngo irusuzume kandi irwemeze bwa nyuma, mbere y’uko abo bantu bava muri RDC.

Yunzemo ko izakomeza “kurinda ubwisanzure, ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo bya gahunda ya DDRRR”, no gukorana n’impande zose bireba mu kuyishyira mu bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply