HOef_EsW4AIkFdC

Kinshasa yinjije u Rwanda mu kibazo cy’ibiganiro bidaheza by’abanye-Congo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gushimangira ko idashyigikiye na gato ko ihuriro AFC/M23 ryakwitabira ibiganiro by’Abanye-Congo byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi, ivuga ko kubikora byaba ari nko kwinjiza u Rwanda muri ibyo biganiro.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe ku busabe bwa bamwe mu banyapolitiki n’indi mitwe isaba ko ibiganiro byakwitabirwa n’impande zose zirimo na AFC/M23.

Uyu mugabo yabasubije ati: “Murashaka ko tuzana u Rwanda mu biganiro hagati y’Abanye-Congo?”

Yavuze ko ibiganiro byatangajwe na Perezida Tshisekedi bigamije guhuza Abanye-Congo ku bibazo bireba igihugu imbere, bityo ko AFC/M23 idashobora kubyitabira kuko Guverinoma ikiyifata nk’umutwe ukorera inyungu z’u Rwanda aho kuba uruhande rwa politiki rw’imbere mu gihugu.

Muyaya yongeye gushimangira ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gufatwa na Kinshasa nk’ubushotoranyi bw’u Rwanda, bityo ko ibiganiro hagati y’Abanye-Congo bitagomba kuvangwamo umutwe Guverinoma ivuga ko ushyigikiwe na Kigali.

Aya magambo aje nyuma y’uko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi banyapolitiki, barimo abo mu ishyaka PALU, basabye ko ibiganiro by’igihugu byaba bifunguye ku Banye-Congo bose, harimo n’abafashe intwaro, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ibibazo bimaze imyaka mu gihugu.

Mu gihe Kinshasa ikomeje kwanga ko AFC/M23 yinjizwa muri iyi gahunda, uwo mutwe wo wakunze kuvuga ko ikibazo cya RDC kidashobora gukemurwa n’intambara gusa, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bya politiki bihuza impande zose zifitanye amakimbirane.

Ku ruhande rw’uyu mutwe, umuhuzabikorwa w’ihuriro ryawo, Corneille Nangaa na we aheruka gutangaza ko batazitabira biriya biganiro yise ikinamico rya Politiki, kuko ngo Perezida Tshisekedi ntacyo yemera ngo agishyire mu bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply