484523018_1032133978939190_6042330406676077089_n

Uwahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yavuze impamvu yavuye i Goma mbere y’uko ifatwa, n’impamvu zatumye M23 iyifata

Sangiza iyi nkuru

Carly Nzanzu Kasivita, wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri ubu akaba ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Ingabo n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yavuze ko yari yarabonye ibimenyetso byagaragazaga ko Goma ishobora kugwa mu maboko ya AFC/M23, ari na yo mpamvu yahisemo kuyivamo hasigaye icyumweru kimwe ngo ifatwe.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala kuri Space ya X, Kasivita yavuze ko ubunararibonye yari afite bwo kuba yarabaye muri Goma mu bihe bitandukanye by’intambara bwatumye amenya ko ibintu bitari kugenda neza.

Ati: “Ibimenyetso nabonaga i Goma ntibyampaga icyizere. Ni yo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuva i Goma nkagaruka i Kinshasa.”

Uyu mugabo yavuze ko nubwo yari yarahunze mbere, umuryango we n’abo bari kumwe batabashije kwirinda ingaruka zatewe n’ifatwa ry’uriya mujyi.

Ati: “Twabuze inshuti, dutakaza imitungo. Ubu imitungo yacu igenzurwa n’abayobozi bariho muri aka gace, ariko nibura imiryango yacu yabashije guhunga kubera ko turi abanyapolitiki.”

Kasivita yavuze ko ifatwa rya Goma ryashoboraga kwirindwa, iyo ubutegetsi bwa Kinshasa bushyira mu bikorwa neza ingamba Perezida FĂ©lix Tshisekedi yari yaratangaje zo gukemura ikibazo cy’umutekano binyuze muri politiki, dipolomasi n’igisirikare.

Ati: “Iyo iri huriro ry’ibisubizo bitatu riza gukora neza mbere, birashoboka ko Goma itari gufatwa.”

Uyu kandi yanashinje ibiganiro bya Luanda kunanirwa kugera ku ntego yabyo, avuga ko u Rwanda rwahisemo kuva muri ibyo biganiro kuko ngo byagaragaraga ko rwari rufite izindi nyungu zitandukanye n’ibyari byitezwe muri uwo murongo w’ibiganiro.

Kasivita yavuze kandi ko abaturage bo mu bice bya Goma, Rutshuru, Masisi na Lubero bakomeje kubaho mu buzima bugoye, bategereje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwongera gusubira muri ibyo bice.

Yongeyeho ko abona ubuyobozi bwa AFC/M23 bukomeje kwagura imikorere yabwo mu bice bugenzura, ibintu avuga ko byerekana ko bugamije kuhaguma igihe kirekire.

Ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yafashe umujyi wa Goma, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo za SADC, iz’u Burundi ndetse n’abacanshuro b’abazungu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply