02-gastelum

Mexico: Umuntu uzwi cyane yishwe ari “live” kuri TikTok

Sangiza iyi nkuru

Umu “influencer” wo mu gihugu cya Mexico, César Gastélum, yarashwe ubwo yari kuri TikTok imbonankubone, aho yari arimo gufata amashusho ari kumwe n’inshuti ze ebyiri hanze ya resitora ya “fast food” i Tres Ríos, mu mujyi wa Culiacán, ku mugoroba wo kuwa Kabiri ubwo abagabo babiri bari kuri moto bamusatiraga maze umwe aramurasa.

Yari afite abamukurikira barenga miliyoni imwe kuri TikTok kandi ahanini yakundaga gushyiraho amashusho asekeje.

Si ubwa mbere umuntu uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yicwa muri Mexico. Umwaka ushize, Valeria Márquez w’imyaka 23 yarasiwe muri “salon de coiffure” ari “live” kuri TikTok.

images 12

Ubwo bari “live”, Gastélum n’inshuti ze bari bambaye amakoti ya orange n’amasakoshi asanzwe akoreshwa n’abatwara ibyo kurya byatumijwe.

Itangazamakuru ryo muri ako gace ryatangaje ko imyenda yabo yatumye polisi ibanza kwemeza ko uwarashwe yari umwe mu bantu batwara ibyo kurya, ariko nyuma abayobozi bamenyeshejwe umwirondoro we.

gastelum

Polisi n’inzobere mu gushaka ibimenyetso bagose ako gace kandi basuzuma ibitoyi by’amasasu n’amashusho ya CCTV kugira ngo barebe ko babona ibimenyetso byose.

Kugeza ubu nta muntu urafatwa kandi abantu babiri bari kuri moto bahunze.

Ntabwo biramenyekana neza niba Gastélum yarabanje guterwa ubwoba. Ku rubuga rwe rwa Instagram yakundaga gusangiza abamukurikira amafoto y’ingendo ze n’amajoro ye ari hanze, cyangwa kwifotoreza imbere y’imodoka zihenze.

Mu butumwa bwe bumwe, yagaragaye ku mva ya Leobardo Aispuro, undi mu ” influencer” wari ukomeye azwi ku izina rya “El Gordo Peruci”.

Aispuro yarashwe mu Kuboza 2024, mu bwicanyi polisi yavuze ko bushobora kuba bufitanye isano n’ihangana riri hagati y’udutsiko tubiri tutavuga rumwe two mu mutwe w’abagizi ba nabi wa Sinaloa Cartel.

Ubugizi bwa nabi muri Leta ya Sinaloa, ifite umurwa mukuru witwa Culiacán, bwakomeje kwiyongera kuva aho utwo dutsiko tubiri, Los Chapitos na La Mayiza, twatangiraga guhangana muri Nzeri 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply