Icyamamare muri Ruhago Cristiano Ronald ngo ashobora kwerekeza muri Fc Barcelona igihe amasezerano ye azaba arangiye muri Real Madrid asanzwe akinira.

Figo yavuze ibi nyuma yo kubona ubuhanga Cristiano afite abona ngo ahuje imbaraga n’abasore bakinira Barca nta zindi kipe zajya ziyihangara kabone ngo n’ubwo izibigerageza ari mbarwa.
Igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu Burayi Ronaldo aherutse gutwara kiri mu byasembuye Figo bituma ashimangira ko ntahandi uyu musore akwiye gukomereza umwuga we igihe amasezerano ye arangiye uretse muri iyo kipe.
Goal ivuga ko kuva muri Barcelona kwa Luis Figo byafashwe nk’ubugambanyi akoreye iyo kipe koko yamutwayeho umwikomo bikomeye none na Real Madrid ikaba ivuga ko ashobora kuba aribyo ashaka kubakorera.
Gusa ku ruhande rwa Figo avuga ko kuva muri Barca kwe bitari ukuyigambanira ahubwo ngo Real yaramubengutse imusaba ko yaza nyuma abigejeje ku bayobozi be ngo bamwongerere amasezerano ntibagira icyo babikoraho ahitamo kwigendera.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


