arton168746-c8674-3795861660827534

Abajya mu gitaramo cya Rema bagomba guhisha imyanya y’ibanga

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa BK Arena bwatangaje amabwiriza agenga imyambarire, umutekano n’imyitwarire y’abazitabira igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Rema, giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Iki gitaramo kiri mu bikorwa biherekeza umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, uraba ku wa 4 Nzeri 2026. Ni kimwe mu bikorwa bisoza icyumweru cyahariwe Kwita Izina, cyahuje ibikorwa by’umuziki, umuco, ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu mabwiriza yashyizwe ahagaragara, BK Arena yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo imyambarire, ariko asabwa kuzirikana ko igitaramo kizabera ahantu hahurira abantu benshi.

Abazacyitabira basabwe kwambara imyenda ihisha neza imyanya y’ibanga. N’uwahitamo kwambara imyenda ibonerana, asabwa kuyitegura ku buryo imyanya y’ibanga itagaragara.

BK Arena yavuze ko uburyo umuntu yambara cyangwa yigaragazamo bwubahirizwa, ariko ko abazitabira ibikorwa bibera muri iyi nyubako basabwa kwambara mu buryo bubereye ahantu hahurira abantu benshi.

Nanone, imyenda iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, bikangurira urwango, ivangura cyangwa iterabwoba, ntiyemerewe.

Ku bijyanye n’umutekano, abazitabira igitaramo basabwe kwirinda guhohotera abandi, kubatera ubwoba, kurwana cyangwa kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo. Buri wese yasabwe kubaha umutekano n’umwanya bwite by’abandi, kugira ngo igitaramo kizabere mu bwisanzure no mu bwubahane.

Ubuyobozi bwa BK Arena bwavuze ko umuntu uzagaragaza imyitwarire ishobora gushyira mu kaga ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi ashobora kwangirwa kwinjira cyangwa agasabwa kuva muri iyi nyubako.

Ku bijyanye n’inzoga, BK Arena yibukije ko zitazagurishwa umuntu utarageza ku myaka 18. Umuntu ushaka kuzigura arasabwa kwerekana icyangombwa cyemewe kimuranga.

Abazinywa na bo basabwe kutarenza urugero, kuko ubusinzi mu ruhame cyangwa imyitwarire ibangamira umutekano w’umuntu cyangwa uw’abandi bitazihanganirwa.

Ubuyobozi bwa BK Arena bwashimangiye ko aya mabwiriza agamije gutuma abazitabira igitaramo cya Rema babasha kuririmba, kubyina no kwishimira umuziki mu mutekano, ubwubahane n’umwuka mwiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply