Umugabo w’imyaka 28 wo mu Karere ka Chama muri Zambia yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu ya se, nyuma yo kumusanga aryamanye n’umugore we.
Uyu mugabo witwa Lastone Kalumbi yemeye ko ari we watwitse inzu ya se, Joseph Kalumbi w’imyaka 51, avuga ko yafashe icyemezo cyo kubikora nyuma yo kumusanga aryamanye n’umugore we, Enercy Nkhoma.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 1 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kajumba, mu gace kayoborwa n’Umwami Kambombo mu Karere ka Chama.
Robertson Mweemba, ukuriye Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko umuriro wangije ibintu by’agaciro.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yabanje kugera kwa se nimugoroba, aho yatangiye gutongana no gutuka abantu bari bahari. Se yamufashe amushyikiriza umwe mu bagize urwego rushinzwe gukumira ibyaha mu baturage.
Nyuma y’amasaha make, mu rukerera, se yabyukijwe n’umuriro wari wafashe inzu ye, atangira gutabaza kugira ngo haboneke ubutabazi bwo kuzimya umuriro no gusohora bimwe mu bintu byari birimo.
Uyu mugabo ubu ari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeje.


