Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yasuye ikigo cya Kigarika giherereye mu yahoze ari intara ya Ruyigi (Buhumuza y’ubu), ahari urubyiruko rurimo Imbonerakure ruri guhabwa imyitozo ya gisirikare n’iyo kwitwara gisirikare, mu gihe impaka zikomeje ku cyerekezo cy’uyu mutwe w’urubyiruko rwa CNDD-FDD.
Kigarika yahoze ari ikigo cya Leta y’u Burundi gishinzwe gutuburiramo imbuto, ariko ubu kikaba gikoreshwa mu bikorwa bya FRAD, umutwe w’abasirikare u Burundi buvuga ko ari Inkeragutabara zigamije gushyigikira iterambere.
Ni umutwe u Burundi buvuga ko uhuriwemo abasirikare basezerewe mu ngabo n’urubyiruko rwatoranyijwe mu gihugu.
Perezidansi y’u Burundi ivuga ko FRAD igamije gufasha abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu, mu gihe urubyiruko ruyitabira ruhabwa amahugurwa yo kwitwara gisirikare, ay’imyuga n’ubushabitsi.
Ariko kuba muri abo batozwa harimo Imbonerakure byongeye kubyutsa impaka ku ruhare rw’uyu mutwe mu nzego z’umutekano z’u Burundi.
Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi kuva mu 2005. Mu myaka yashize, uyu mutwe wakunze kunengwa n’imiryango mpuzamahanga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku birebana n’ibikorwa by’umutekano, iterabwoba n’ihohoterwa rya politiki.
Abayobozi b’u Burundi bo bahakana ko Imbonerakure ari umutwe w’abasirikare cyangwa umutwe w’interahamwe, bakavuga ko ari urubyiruko rw’ishyaka rukora ibikorwa byo guteza imbere igihugu.
Uruzinduko rwa Ndayishimiye i Kigarika rubaye nyuma y’iminsi mike atangaje impinduka ikomeye ku bijyanye n’uruhare rw’Imbonerakure mu mutekano w’igihugu.
Ku wa 29 Kanama 2026, ubwo hizihizwaga umunsi w’Imbonerakure i Gitega, Ndayishimiye yatangaje ko Imbonerakure zigomba guhinduka “abakomando”, anavuga ko yifuza ko “buri Murundi aba umusirikare.”
Ni imvugo yatumye bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki n’umutekano w’u Burundi bibaza niba igihugu kitaba kiri gutegura uburyo bushya bwo kugira urubyiruko rufite imyitozo ya gisirikare, cyane cyane urubyiruko rufite aho ruhuriye n’ishyaka riri ku butegetsi.
Amakuru kandi avuga ko iyi gahunda ishobora kuvamo umutwe w’abantu bafite imyitozo ya gisirikare ubangikanye n’ingabo zisanzwe z’u Burundi, ndetse bamwe bakavuga ko hari impungenge z’uko abahugurwa bashobora gutoranywa mu buryo bushyira imbere abantu b’itsinda cyangwa ubwoko runaka.
Ibi birahurirana n’amakuru amaze iminsi avuga ko mu Ruyigi hamaze iminsi hatorezwa “abasirikare b’ubwoko bumwe” bagomba kwifashishwa mu bikorwa by’ibanga ubutegetsi bw’u Burundi bivugwa ko buri gutegura.
Ku ruhande rwa Leta icyakora FRAD ntiyerekanwa nk’umutwe mushya w’ingabo wigenga.
Perezidansi iyisobanura nk’igice cy’Ingabo z’u Burundi gishinzwe gukurikirana abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru no guha urubyiruko amahugurwa agamije kurwongerera ubumenyi, gukunda igihugu no kurufasha kwinjira mu bikorwa by’ubukungu.


