736135

Israel: DRC igiye kwimurira ambasade mu mujyi utavugwaho rumwe nyuma y’uruzinduko rwa Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 3 Nzeri 2026, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko igiye kwimura ambasade yayo muri Israel ikayivana i Tel Aviv ikayijyana i Yeruzalemu. Iki gikorwa gifite igisobanuro gikomeye cya politiki gihabanye n’icyemezo rusange cy’amahanga, kikaba gishyira DRC mu itsinda rito ry’ibihugu, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamaze gufata icyo cyemezo.

Iri tangazo ryerekeye kwimura ambasade ryatanzwe nyuma y’inama yabereye i Yeruzalemu ku wa Kabiri, itariki ya 1 Nzeri, yahuje Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Perezida Isaac Herzog. Impande zombi zanemeranyije ku gufungura ambasade ya Israel i Kinshasa, umurwa mukuru wa DRC.

Mu itangazo rihuriweho ryerekana ubushake bw’ibihugu byombi, Félix Tshisekedi na Benjamin Netanyahu “bongeye gushimangira ubushake bafite bwo gukomeza umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’ibihugu byabo no kurushaho gushimangira umubano w’ubucuti n’ubufatanye bibahuza.”

Nta gihe cyatangajwe cyo kwimura Ambasade ya Congo iva i Tel Aviv ijyanwa i Yerusalemu. Israel yigaruriye Yerusalemu y’Iburasirazuba mu 1967 nyuma y’Intambara y’Abarabu na Israel, nk’uko umunyamakuru wa RFI i Yerusalemu, Frédérique Misslin, abivuga. Kuva icyo gihe, ibihugu byinshi byakomeje kugumana ambasade zabyo i Tel Aviv, kuko kwigarurira Yerusalemu bitemewe n’Umuryango w’Abibumbye. Ibihugu bike gusa ni byo byahisemo kwimurira ambasade i Yerusalemu mu myaka ya vuba aha.

Perezida Donald Trump, yimuriye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Tel Aviv ivanwe i Yerusalemu muri Gicurasi 2018. Guatemala, Honduras, Kosovo, Papua Nouvelle-Guinée, Paraguay, Fiji, na Somaliland byakurikiyeho. Ku ruhande rwayo, Israel irateganya “gukomeza ibiganiro ku bijyanye no gufungura ambasade yayo i Kinshasa.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply