Nyuma y’igihe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru avuga ko Kimenyi Yves yaba afite abandi bana b’impanga yabyaranye n’umugore uba muri Australia uzwi nka Nana, uyu wahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yavuze ko amakuru avuga ko afite abandi bana atari ukuri.
Kimenyi Yves yabigarutseho mu kiganiro cye Beyond90, aho yavuze mu buryo butaziguye ko afite umwana umwe gusa witwa Kimenyi Yannis Miguel.
Ati: “Mfite umwana umwe, Kimenyi Yannis Miguel.”
Akimara kubivuga, yabajijwe ku bandi bana abantu bakunze kumuvugaho ku mbuga nkoranyambaga, maze avuga ko hari abantu bakwirakwije amakuru atari ukuri ku buzima bwe.
Ati: “Abantu bavuze ibintu bitari byo, bashatse gusebanya. Ariko ntabwo ari ugusebanya kuko kugira abana si ibintu bibi, gusa umuntu aba agomba kuvuga iby’ukuri. Iby’ukuri rero ni uko mfite umwana umwe, Miguel.”
Aya magambo ya Kimenyi Yves ahakana amakuru amaze igihe avugwa ku mbuga nkoranyambaga, arimo n’ayavugaga ko yaba afite abana b’impanga yabyaranye n’umugore uzwi nka Nana.
Mu bihe byashize, uyu mugore wari waravuze ko akundana na Kimenyi Yves, yumvikanye avuga ko abana b’impanga afite ari abe. Hari kandi andi makuru yari yarakwirakwijwe avuga ko baba barabyaranye abandi bana.
Icyakora, Kimenyi Yves yavuze ko ukuri ku mubare w’abana afite ari uko afite umwana umwe gusa, Miguel.


