HRiKKYkbIAAVurJ

Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n’abadashaka kurongora 

Sangiza iyi nkuru

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahangayikishijwe n’imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye no gushyingiranwa, aho urubyiruko rwinshi rudashaka kurongora, abandi bagatinda gushyingirwa cyangwa bakabireka burundu.

Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast, yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF).

Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi bakiri bato, baganira ku ruhare rw’imiryango ikomeye kandi ihamye mu kubaka abayobozi bafite inshingano.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uko urubyiruko rubona gushyingirwa bigenda bihinduka, aho hari abahitamo kubitinza, abandi bakumva ko ari ikintu bashobora kudakora na gato.

Ati: “Ku bayobozi bakiri bato, imyumvire ku gushyingiranwa ubwayo iri kugenda ihinduka. Abantu bake ni bo bakirongora/barongorwe, benshi baratinda cyangwa ntibashake na gato.”

Yavuze ko hari abantu babona ko kwiyemeza kubaka urugo ari ikintu kigomba gutegereza kugeza igihe babanje kugera ku bintu byose bifuza, birimo kurangiza amashuri, kubona akazi gahamye cyangwa kwishyura imyenda.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari igihe umuntu ashobora gukomeza gutegereza kugeza ibyo byose abigezeho, ariko uko imyaka igenda ishira, ubushake bwo kubaka urugo na bwo bukagenda bugabanuka.

Yagarutse kandi ku mibanire imwe n’imwe y’urubyiruko imara igihe kirekire ariko idafite icyerekezo cyangwa umwanzuro usobanutse.

Yavuze ko muri iki gihe hakunze gukoreshwa amagambo atandukanye asobanura ibyiciro by’urukundo, nk’abari kwigana, abari mu gihe cyo kuganira, abakundana cyangwa abafitanye umubano wihariye, ariko rimwe na rimwe ibyo byiciro bikaba bishobora kumara igihe kirekire nta cyemezo cyangwa inshingano bifite.

Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku mibanire izwi nka “situationships”, aho abantu bagirana umubano w’urukundo w’igihe gito cyangwa udafite intego isobanutse y’igihe kizaza.

Yaburiye abantu bashaka inyungu zituruka ku kubaka urugo cyangwa kugira umuryango, ariko bakanga kwakira inshingano zijyana na byo.

Ati: “Hari abashaka umusaruro, ariko ntibashake isezerano n’inshingano biri inyuma yawo. Hari abashaka abana, ariko ntibashake inshingano za buri munsi zisabwa mu kubarera.”

Yavuze ko iyo abantu bananiwe gufata gushyingiranwa n’umuryango nk’inshingano zikomeye, ingaruka akenshi zigero no ku bana.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ikibazo cy’imyumvire ku gushyingiranwa gifitanye isano n’imbaraga n’ubudaheranwa bw’imiryango.

Yashimangiye ko abayobozi bakiri bato badakwiye kwita gusa ku bushobozi bw’umwuga cyangwa ubumenyi bafite, ahubwo bagomba no kwita ku miterere yabo, amarangamutima ndetse n’ubushobozi bwo kubaka umubano mwiza n’abandi.

Yavuze ko u Rwanda rugenda ruha urubyiruko inshingano zitandukanye muri Guverinoma, mu bikorera no mu zindi nzego, ariko hakwiye kwibazwa niba hatari ibice by’ingenzi bititabwaho bihagije.

Ati: “Ese hari ibice bishobora kuba bitaritaweho? Ese twibanze ku bwenge n’ubushobozi, ariko ntitwaha umwanya uhagije wo guteza imbere imico, amarangamutima n’imibanire n’abandi, kandi na byo ari ngombwa kugira ngo umuntu abe umuyobozi mwiza haba mu rugo cyangwa ku kazi?”

Yashishikarije abayobozi bakiri bato kubona umuryango uhamye nk’igice cy’inshingano bafite mu kubaka igihugu.

Madamu Jeannette Kagame yanashishikarije abashakanye kwita ku myitwarire ya buri munsi ishobora kugenda yangiza umubano buhoro buhoro.

Yavuze ko rimwe na rimwe umubano udasenywa n’ikintu kimwe gikomeye, ahubwo ushobora kwangizwa n’ibikorwa bito bikomeza gusubirwamo.

Yatanze urugero rwo guceceka nk’uburyo bwo guhana uwo mubana, kwigunga no kwanga kuganira ku bibazo.

Ati: “Guceceka, kwigunga cyangwa kwanga kuganira bishobora gukoreshwa nk’intwaro nk’amagambo akomeretsa. Urugo rushobora kugaragara nk’urufite amahoro inyuma, ariko imbere guceceka kukaba kwangiza icyizere n’umubano.”

Yavuze kandi ko ukwizera gukwiye kuba umusingi rusange ufasha abashakanye gukemura kutumvikana no guhangana n’ibibazo bahura na byo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply