IMG-20260909-WA0011

Amahirwe y’ubumenyi bushya bushobora gufungurira Abanyarwanda imiryango y’akazi muri Amerika na Canada

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe gukorera kure no gukorana n’ibigo byo mu mahanga bigenda byitabirwa n’abashaka kwagura amahirwe y’akazi, Abanyarwanda bafite imyaka 18 kuzamura bafunguriwe amarembo yo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye na ‘Truck Dispatching na Call Center Operations’.

Ni amahugurwa y’iminsi 30 agamije gufasha uyitabiriye kugira ubumenyi ngiro, kongera ubushobozi bwo gukoresha Icyongereza cy’akazi no gusobanukirwa imikorere ikoreshwa ku isoko mpuzamahanga.

Mu bijyanye na ‘Truck Dispatching’, umunyeshuri yigishwa uburyo bwo guhuza umushoferi w’ikamyo n’uwatanze umutwaro, gushaka no gutoranya imizigo, kuvugana na ‘brokers’ n’abashoferi ndetse no gutegura ingendo.

Uyu mwuga kandi usaba gukurikirana aho ikamyo igeze, kugenzura gahunda zo gupakira no gupakurura ndetse no gufasha gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu rugendo.

Amahugurwa kandi yibanda ku buryo umuntu yakoresha ibikoresho by’ibanze bya ‘dispatching’ ndetse n’uko amaze kugira ubumenyi, yatangira gutanga serivisi ye bwite ya ‘dispatching’.

Call Center: Ubumenyi ku bakorana n’abakiliya

Abazitabira amahugurwa bazanahabwa ubumenyi mu bijyanye na ‘Call Center Operations’, urwego rukubiyemo imirimo yo kwakira no guhamagara abakiliya, gusubiza za email na message, gutanga gahunda no gutanga serivisi ku bakiliya.

Bazigishwa kandi uburyo bwo kuvugana n’umukiliya mu Cyongereza mu buryo bw’umwuga, gusubiza ibibazo bye batabangamiye, gukora ‘sales’ cyangwa ‘follow-up’ no gutegura ‘interview’ zijyanye n’akazi ko gukorera kure.

Ibi bituma gahunda igaruka ku bumenyi bwakwifashishwa n’umuntu ushaka gukorera kure, gukorana n’abakiliya bo hanze cyangwa gukoresha ubwo bumenyi mu bucuruzi bwe.

Nta burambe busanzwe busabwa!

Umuntu ushaka kwitabira aya mahugurwa ntabwo asabwa kuba yarigeze gukora muri ‘Truck Dispatching’ cyangwa ‘Call Center’.

Amahugurwa atangirira ku rwego rw’ibanze, akibanda ku myitozo n’uburyo ibintu bikorwa mu kazi nyirizina.

Icyakora, usaba kwitabira agomba kuba afite nibura imyaka 18, akagira ubumenyi bw’ibanze bw’Icyongereza mu kuvuga, gusoma no kwandika, mudasobwa ndetse na internet yizewe.

Harasabwa kandi umwanya wo gukurikira amasomo no gukora imyitozo, discipline, ubushake bwo kwiga no kubahiriza igihe.

Iminsi 30 yo kwiyungura ubumenyi

Iyi gahunda izamara iminsi 30, aho uzitabira azahabwa amahugurwa muri ‘Truck Dispatching’ na Call Center Operations.

Igiciro cyo kwitabira aya mahugurwa ni $300 (Frw 440,000).

Abategura iyi gahunda barashishikariza abifuza kwagura ubumenyi bwabo no gushaka amahirwe yo gukorana n’isoko mpuzamahanga kudategereza ko amahirwe abageraho, ahubwo bakiyubakira ubushobozi bashobora gukoresha.

Ushaka kwiyandikisha cyangwa kumenya ibindi kuri aya mahugurwa ashobora kuvugisha abategura gahunda kuri Tel/WhatsApp: 0785361788.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply