Rubavu: Umugabo yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi ahasiga agatwe

Umugabo w’imyaka 25 yapfuye yishwe n’umuriro w’amashanyarazi, ubwo yageragezaga kwiba insinga z’amashanyarazi mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, mu Karere ka Rubavu. Byabaye mu masaha ya saa 07:30 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, nyuma y’uko abaturage babonye insinga z’amashanyarazi zarimo zihira muri ruhurura itwara amazi, bagahita batanga amakuru. Umuvugizi wa […]
Fizi: FARDC yateye utwatsi amakuru y’ifatwa rya Mulima

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agace ka Mulima, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, kafashwe n’abarwanya ubutegetsi, ndetse ko ubwoba ari bwose muri Teritwari ya Uvira. Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri ushize, Reagan Mbuyi Kalonji, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri […]
Indege za FARDC zananiwe kuvana AFC/M23 mu birindiro byayo i Masisi na WalikaleÂ

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye ibitero by’indege ku birindiro bya AFC/M23 biri ku mupaka uhuza Teritwari ya Masisi na Walikale, ariko ntizashobora kuvana uriya mutwe muri ibyo birindiro. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2026, ni bwo indege za FARDC zagabye ibitero kuri Malemo, muri Groupement ya […]
Gen Abel Kandiho uzwiho kuzonga Abanyarwanda ‘arafunzwe’

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Maj Gen (Rtd) Abel Kandiho, yafunzwe ku mategeko y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba. Aya makuru yazindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe byigenga byo muri Uganda kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, aravuga ko Gen Kandiho uherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, afunzwe. Ibi […]
Akagunguru ka lisansi kongeye kugera ku $100 nyuma y’imirwano mishya hagati ya Amerika na Iran

Ibiciro bya peteroli byazamutse birenga $100 ku kagunguru kuri uyu wa Gatatu nyuma y’izamuka ry’ubushyamirane hagati ya Amerika na Iran mu ijoro ryakeye. Mu bitero bitandukanye, Amerika yagabye ibitero bitanu ku mato ya Iran mu kwihorera nyuma y’uko Iran irashe kuri bumwe mu bwato bwayo bw’intambara. Ntabwo akagunguru ka lisansi kari bwagere kuri icyo giciro […]
Zanzibar: Tshisekedi na Ndayishimiye bagiye gufata mu mugongo Samia Suluhu

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Nzeri 2026, Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ari kumwe na Madamu we, Angeline Ndayishimiye, ndetse na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC basuye Perezida Samia Suluhu, uherutse gufusha umugabo, mu rugo ruri i Kizimkazi muri Zanzibar, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania. Intego y’uru ruzinduko yari iyo kugaragaza, mu […]
Kampala:Amabandi yifashe amashusho asaba abaganga b’amenyo kuyagurira akantu

Abagize agatsiko k’abagizi ba nabi mu Mujyi wa Kampala bazwi nka Kifeesi, bakunze kugaba ibitero by’ubugizi bwa nabi no kwambura abaturage mu Mujyi wa Kampala, bagaragaye mu mashusho bifashe ubwabo, babwira abaganga bavura amenyo, ko igihe kigeze ngo batangire kubaha amafaranga nk’ishimwe kubera uruhare bagira mu gutuma abaganga babona abakiliya (abarwayi) binyuze mu baturage bakubita […]
Mushobekwa ku kuba Kabila yaba yarinjiye muri AFC/M23 yasabiye gushyirwa mu biganiro by’abanye-Congo

Umunyapolitiki Marie-Ange Mushobekwa, yahakanye amakuru avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yaba yarinjiye muri AFC/M23, ashimangira ko nta kimenyetso gihari cyerekana ko uyu munyapolitiki yaba ari umwe mu bagize uwo mutwe. Mushobekwa, wahoze ari Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu ku butegetsi bwa Kabila kandi akaba umwe mu bayobozi b’ihuriro […]
Kenya: Abanyamahanga badafite ibyangombwa bahawe iminsi 90

Guverinoma ya Kenya yatanze igihe cy’iminsi 90 abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba badafite ibyangombwa byo kuhakorera nyuma y’uko amagana y’Abarundi birukiye kuri ambasade y’igihugu cyabo i Nairobi kuwa Mbere bashaka ibyangombwa by’inzira, batinya ko abacuruzi bato b’abanyamahanga bashobora guhohoterwa. Perezida wa Kenya William Ruto mu cyumweru gishize yasabye abayobozi gufunga ubucuruzi bwose buto n’ubuciriritse bukorwa n’abacuruzi […]
Israel igiye gufunga ibiro by’uhagarariye u Bwongereza i Yeruzalemu

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Gideon Saar, yashinje mugenzi we w’u Bwongereza, Ed Milliband, gukwirakwiza “ikinyoma kirenze ukwemera”, ndetse atangaza ingamba zo guhangana n’u Bwongereza, zirimo gufunga ibiro by’ubuhagarariye (consulat) muri Yeruzalemu y’Uburasirazuba. Ni nyuma y’uko u Bwongereza butangaje ibihano ku bice Israel yigaruriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Palestine byo mu karere ka West […]
Padiri yagiye muri Kenya mu ivugabutumwa, ahava arongoyeÂ

Uwahoze ari umupadiri Gatolika ukomoka mu Butaliyani, Sandro Ferretto, yashakanye na Sharon Jepng’ok, Umunyakenyakazi wo mu bwoko bw’Abatugen bo muri Baringo. Sandro yari yaragiye muri Kenya gukora ibikorwa by’ubumisiyoneri, aho bivugwa ko ari ho yamenyaniye na Sharon. Umubano wabo waje gukomera, bituma afata icyemezo cyo kuva mu murimo w’ubupadiri kugira ngo yubake urugo. Aba bombi […]
Constantine yatangaje abakinnyi azifashisha muri AFCON 2027

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi azifashisha mu mikino yo gushaka itike ya AFCON 2027. U Rwanda ruzakira Liberia i Kigali ku wa 25 Nzeri, mbere yo kujya muri Cape Verde ku wa 29 Nzeri 2026. Constantine yongeye guhamagara abakinnyi bakinira hanze y’u Rwanda barimo Darryl Nganji Nkulikiyimana, Leroy Mickels, Noam Emeran na […]
Miss Austria yapfuye afite imyaka 22

Lucia Sisic, wabaye Miss Austria kuva mu 2024, yitabye Imana afite imyaka 22 nyuma y’imyaka myinshi arwana n’ibibazo bikomeye by’umutima. Lucia, wavukiye i Vienna muri Austria, yabazwe umutima inshuro zirindwi kuva akiri muto. Yabazwe bwa nyuma mu mpera za 2025, nyuma aza gupfa mu buryo butunguranye. Nubwo yari afite uburwayi bukomeye, Lucia yakundaga gukoresha ubuzima […]