Ibiciro bya peteroli byazamutse birenga $100 ku kagunguru kuri uyu wa Gatatu nyuma y’izamuka ry’ubushyamirane hagati ya Amerika na Iran mu ijoro ryakeye.
Mu bitero bitandukanye, Amerika yagabye ibitero bitanu ku mato ya Iran mu kwihorera nyuma y’uko Iran irashe kuri bumwe mu bwato bwayo bw’intambara.
Ntabwo akagunguru ka lisansi kari bwagere kuri icyo giciro kuva mu mpera za Nyakanga, ubwo amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Iran na Amerika yasenyukaga.
Nubwo igiciro cyari cyagabanyutse akagunguru kakagera kuri $99.90, impinduka nshya mu Burasirazuba bwo Hagati zishobora gutuma cyongera kuzamuka nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Ibitero bya Amerika ku mato atanu ya Iran bivugwa ko byibasiye amato ane mu kigobe cya Oman afitanye isano n’Igisirikare gishinzwe kurinda impinduramatwara cya Iran (IRGC) ndetse n’ubundi bwarasiwe hafi y’ikirwa cya Kharg.
Tehran yasubije irasa ibisasu bya misile ku birindiro bya Amerika muri Jordan, inyinshi muri zo zarasiwe mu kirere, kandi Iran ivuga ko yagabye ibitero ku mato abiri ya Amerika n’amato umunani ya peteroli mu Muhora wa Hormuz.
Ibiciro bya peteroli byarahindutse cyane mu ntambara yatangiye ku ya 28 Gashyantare uyu mwaka.
Mbere y’intambara, akagunguru ka lisansi kari gafite agaciro ka $70 (£52) .


