Kandiho

Gen Abel Kandiho uzwiho kuzonga Abanyarwanda ‘arafunzwe’

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Maj Gen (Rtd) Abel Kandiho, yafunzwe ku mategeko y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba.

Aya makuru yazindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe byigenga byo muri Uganda kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, aravuga ko Gen Kandiho uherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, afunzwe. Ibi binyamakuru ntibyatangaje impamvu uyu mujenerali afunzwe.

N’ubwo ateruye ngo avuge amazina, Gen Muhoozi mugitondo cyo kuri uyu wa 9 Nzeri 2026 yari yanditse kuri X ngo “Twafashe umwe mu ba Jenerali bari kubyina. Undi na we agiye gufatwa vuba. Abandi bashobora kuba bihishe munsi y’igitanda cya Afande Saleh. Ariko nzabashakisha. Abandi bazajya kwihisha.”

Mu bundi butumwa, ati ” Ku birebana na ba GĂ©nĂ©ral babyinaga, twatangiye kubafata. Numvise ko umuvuduko w’amaraso wabo wazamutse cyane. Reka tubigishe ikinyabupfura.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko hari n’uwo akeka ko yaba ashaka gutorokera mu Rwanda, ati ” Umwe muri bo arimo guhunga ashaka kurokoka ubuzima bwe, ari muri rimwe mu ifamu ye iri Gomba. Ashobora kugerageza guhungira mu Rwanda. Tuzamufata aho azajya hose.”

Iri tabwa muri yombi no gushakisha abandi bajenerali rije nyuma y’aho Gen Muhoozi agaragaje ko atishimiye ko abasirikare bari bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagaragaye bishimye, babyina.

Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bamwe mu basirikare bakuru babyina kandi bazunguza ingofero zabo za gisirikare, nyuma y’umuhango wo kubasezerera wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.

Ku wa 8 Nzeri, Gen Muhoozi yari yatangaje ko hatangiye iperereza kuri abo basirikare bakuru bose.

Yagize ati “Twatangiye iperereza kuri ba Général bose babyiniye hanze y’Ibiro bya Perezida.”

Yakomeje agaragaza ko atishimiye imyitwarire yabo, avuga ko we atajya abyina kandi ko abo basirikare bakuru “bibwiraga ko bashobora kubyina.” Ati “Kubera ko bakunda kubyina, nzababyinisha.”

Kugeza ubu ariko Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyangwa Minisiteri y’Ingabo ntacyo baratangaza kuri iri tabwa muri yombi.

Ku wa 20 Kanama 2026 nibwo Perezida Museveni yayoboye umuhango wo gusezera kuri aba basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko.

Abagiye mu kiruhuko barimo ba Général 19, bari mu basirikare 1.817 basezerewe muri UPDF. Muri bo harimo Gen Edward Katumba Wamala wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Charles Otema Awany, Lt Gen Charles Angina, Maj Gen Abel Kandiho, Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi, Maj Gen Apollo Kasiita Gowa na Maj Gen Leopold Kyanda.

Hari kandi Brig Gen Edson Muhanguzi, Brig Gen Sam Omara, Brig Gen Fred Zakye, Brig Gen Fred Rugadya Akiiki, Brig Gen Mike Samuel Kisame, Brig Gen Patrick Mwesigye, Brig Gen Stephen Tumwesigye Kashure, Brig Gen Simon Nicholas Ocan, Brig Gen Metland K. Bitumbika, Brig Gen Charles Bakahumura, Brig Gen Charles Asiimwe Kahangire na Brig Gen Cyril Mawa Muhindo.

Gen (Rtd) Kandiho  yazonze Abanyarwanda mu 2019 ubwo u Rwanda na Uganda barebanaga ay’ingwe

Gen (Rtd)Abel Kandiho, mu 20119 ubwo yari ayoboye Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI), u Rwanda rwagiye rushinja CMI ibikorwa byo gufata, gufunga no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda bari muri Uganda. Abagiye bafungwa icyo gihe bageraga mu Rwanda nta nkuru, birahira rukimirana mu gihe hari n’abageraga ku mipaka ari intere, batabasha no kugenda.

Icyo gihe u Rwanda rwavuze ko ku buyobozi bwa Gen Kandiho, CMI yafashe Abanyarwanda benshi ibashinja ubutasi cyangwa ibindi byaha by’umutekano, bamwe bakavuga ko bakorewe iyicarubozo. Uganda yahakanye ibyo birego iratsemba.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply