Umugabo w’imyaka 25 yapfuye yishwe n’umuriro w’amashanyarazi, ubwo yageragezaga kwiba insinga z’amashanyarazi mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, mu Karere ka Rubavu.
Byabaye mu masaha ya saa 07:30 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, nyuma y’uko abaturage babonye insinga z’amashanyarazi zarimo zihira muri ruhurura itwara amazi, bagahita batanga amakuru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Sylivestre Twajamahoro, yabwiye BWIZA ko Polisi yahise itabara, igasanga muri iyo ruhurura harimo umuntu wishwe n’amashanyarazi.
Ati: “Byabaye mu ma saa 07:30 ubwo abaturage batangaga amakuru ko hari insinga ziri gushya muri ruhurura itwara amazi. Polisi yahise ihagera isanga hahiriyemo umuntu.”
SP Twajamahoro yakomeje avuga ko bikekwa ko uyu mugabo yari yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi, bikarangira umuriro umufashe.
Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi.
SP Twajamahoro yaburiye abantu bakunze kwishora mu bikorwa byo kwiba cyangwa kwangiza insinga z’amashanyarazi, abasaba kubireka kuko bishobora kubaviramo urupfu ndetse bikagira ingaruka ku bandi baturage.
Ati: “Turaburira abantu bose batekereza kwishora mu bikorwa nk’ibi ko bidakwiye, kuko uretse kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, binagira ingaruka ku muryango mugari w’abaturage, abacuruzi, kwa muganga n’abandi.”
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 182, riteganya ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi ibikorwa remezo birimo ibikoresho by’ingufu z’amashanyarazi aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, ndetse n’ihazabu itari munsi ya 3,000,000 Frw ariko atarenze 5,000,000 Frw.
Polisi kandi isaba abaturage kwirinda kwiba cyangwa kwangiza insinga n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, ikindi bagatanga amakuru ku bantu babigiramo uruhare.


