Uwahoze ari umupadiri Gatolika ukomoka mu Butaliyani, Sandro Ferretto, yashakanye na Sharon Jepng’ok, Umunyakenyakazi wo mu bwoko bw’Abatugen bo muri Baringo.
Sandro yari yaragiye muri Kenya gukora ibikorwa by’ubumisiyoneri, aho bivugwa ko ari ho yamenyaniye na Sharon. Umubano wabo waje gukomera, bituma afata icyemezo cyo kuva mu murimo w’ubupadiri kugira ngo yubake urugo.
Aba bombi basezeranye mu muhango gakondo wa Koito, wo guhuza imiryango no gutanga inkwano, wabereye muri Baringo y’amajyepfo.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’imiryango, inshuti n’abaturage, ndetse bwagaragaje ihuriro ry’umuco w’Abataliyani n’uw’Abatugen.
Inkuru y’aba bombi yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya, bamwe batangazwa n’uburyo umupadiri wari wagiye mu butumwa bw’ubumisiyoneri yaje kuva mu bupadiri agashaka uwo bazabana.


