Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Nzeri 2026, Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ari kumwe na Madamu we, Angeline Ndayishimiye, ndetse na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC basuye Perezida Samia Suluhu, uherutse gufusha umugabo, mu rugo ruri i Kizimkazi muri Zanzibar, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.
Intego y’uru ruzinduko yari iyo kugaragaza, mu izina ry’abaturage n’ubutegetsi bw’u Burundi na RDC akababaro gakomeye no kwifatanya na Perezida Samia Suluhu Hassan, uherutse gupfusha umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, kuwa Mbere ushize.

Perezidansi y’u Burundi yavuze ko Perezida Ndayishimiye yashyize umukono mu gitabo cyagenewe ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango w’uwitabye Imana, kandi yongera gushimangira ko igihugu cy’u Burundi gishyigikiye byimazeyo Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’abaturage bose ba Tanzania muri ibi bihe by’akababaro.

Ku ruhande rwe, Perezida Tshisekedi na we wari uherekejwe n’umugore we, Denise Nyakeru, yageze muri Zanzibar kuwa Kabiri, itariki 8 Nzeri, agiye gufata mu mugongo mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu, nyuma yo gupfusha umugabo we.

Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko uru ruzinduko rushimangira umubano w’ubuvandimwe n’ubufatanye bihuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.


