kenyab.r

Kenya: Abanyamahanga badafite ibyangombwa bahawe iminsi 90

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Kenya yatanze igihe cy’iminsi 90 abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba badafite ibyangombwa byo kuhakorera nyuma y’uko amagana y’Abarundi birukiye kuri ambasade y’igihugu cyabo i Nairobi kuwa Mbere bashaka ibyangombwa by’inzira, batinya ko abacuruzi bato b’abanyamahanga bashobora guhohoterwa.
Perezida wa Kenya William Ruto mu cyumweru gishize yasabye abayobozi gufunga ubucuruzi bwose buto n’ubuciriritse bukorwa n’abacuruzi b’abanyamahanga, guhera kuwa Mbere, nyuma y’inama yagiranye n’abacuruzi bo muri Kenya bari bamaze igihe bigaragambya bamagana izamurwa ry’imisoro.
Iri tegeko, Minisiteri y’Ubucuruzi ya Kenya yavuze ko rireba abanyamahanga bakora badafite uruhushya rwo gukorera mu gihugu, ryateje akaduruvayo hanze ya Ambasade y’u Burundi kuwa Mbere, aho bamwe mu Barundi bavuze ko batewe ubwoba n’abaturanyi kuva Ruto yabivuga.
Nta bimenyetso by’uko habayeho ihohoterwa i Nairobi kuwa Mbere, kandi umuvugizi w’ubutegetsi bwa Ruto, Hussein Mohammed, nyuma yavuze ko guverinoma ifite politiki yo “kutihanganira na gato ihohoterwa iryo ari ryo ryose, iterabwoba, cyangwa kwanga abanyamahanga”, kandi asaba abanyamahanga badafite ibyangombwa baturutse mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane abakomoka mu Burundi, kwiyandikisha ku mugaragaro muri ambasade zabo.

Itangazo uyu muvugizi yashyize ahagaragara rigira riti: “Mu misi 90 iri imbere, Leta izokora igikorwa gitunganyije neza cyo gufasha abarabwe n’iki kibazo kubahiriza ibisabwa n’amategeko.”

Iyo minsi 90 nishira, ibisabwa abinjira n’ababa muri Kenya, impushya zo gukora, kwandikisha ubucuruzi hamwe n’impushya zo kubukora “bizakurikizwa nta mikino kandi n’ingufu nyinshi, hisunzwe amategeko n’inzira zateganyijwe.”

Nk’uko bigaragazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, muri Kenya hari impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abarundi bagera ku 16,000. Benshi muri bo bakora imirimo iciriritse i Nairobi, aho bacuruza ibintu bitandukanye birimo ikawa n’imyenda ya caguwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply