Abagize agatsiko k’abagizi ba nabi mu Mujyi wa Kampala bazwi nka Kifeesi, bakunze kugaba ibitero by’ubugizi bwa nabi no kwambura abaturage mu Mujyi wa Kampala, bagaragaye mu mashusho bifashe ubwabo, babwira abaganga bavura amenyo, ko igihe kigeze ngo batangire kubaha amafaranga nk’ishimwe kubera uruhare bagira mu gutuma abaganga babona abakiliya (abarwayi) binyuze mu baturage bakubita bakabakura amenyo, bakanabavuna inzasaya bityo icyashara kikaba kirabonetse.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuwa 8 Nzeri 2026, aya mabandi yavuze ko “twakoze akazi two gukora cyo gukubita abantu cyane mu maso, ku buryo abantu benshi basigara bafite urwasaya cyangwa amenyo byavunitse, bityo bakajya gushaka abaganga b’amenyo kugira ngo babavure.”
Muri aya mashusho yanyuze no kuri Salt Tv yo muri icyo gihugu, umwe muri aya mabandi bigaragara ko ari we wari ufashe kamera mu buryo bwa selfie, mu Luganda rutomoye ati ” Abaganga bamwe bashyira ibyuma mu menyo, nitwe tubaha abarwayi ariko ntabwo mujya mutugurira akantu (Temutwokyayo: Ni ukuvuga ngo ntimutugurira akantu). Uyu munsi ni ku cyumweru ejo ni kuwa mbere, twaraye tubakoreye akazi.”
Mugenzi we wari inyuma kimwe n’abandi dore ko basaga n’abanri ku murongo kugira ngo buri wese agaragare muri kamera, yaburiye abaganga b’amenyo muri Uganda ati “Mutwokeyo mwana, niba atari ibyo, abe ari mwe tugabaho ibitero. Umuganga wese uvura amenyo muri iki gihugu, agire icyo aduha kuko tubaha abarwayi ba buri munsi.”
Kokya omuntu ni imvugo ikoreshwa n’urubyiruko muri Uganda bashaka kuvuga kugurira umuntu akantu cyangwa kumuha amafaranga nk’uko abo mu Rwanda bavuga gutamo umuntu.
Abaturage basabye inzego zose zishinzwe umutekano zirimo Polisi, CMI, Flying Squard, CID n’izindi guhagurukira ayo mabandi kuko bitumvikana ukuntu igihugu kirimo inzego za Leta zishinzwe umutekano zingana gutyo, amabandi ashobora kwiyereka ku manywa y’ihangu avuga ko yazengereje abaturage, akaba ashaka kubikoramo n’ubucuruzi.


