Umunyapolitiki Marie-Ange Mushobekwa, yahakanye amakuru avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yaba yarinjiye muri AFC/M23, ashimangira ko nta kimenyetso gihari cyerekana ko uyu munyapolitiki yaba ari umwe mu bagize uwo mutwe.
Mushobekwa, wahoze ari Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu ku butegetsi bwa Kabila kandi akaba umwe mu bayobozi b’ihuriro Front Commun pour le Congo (FCC) rya Kabila, yabigarutseho mu kiganiro cyakorewe kuri Space ya X.
Yavuze ko Kabila atari umwe mu bagize AFC/M23, ahubwo ko akomeje kuba umuyobozi wa FCC, kandi ko ibirego bimuhuza n’uyu mutwe byagiye bihakanwa n’ibiro bye.
Mushobekwa yavuze ko Kabila ari “umuntu w’amahoro” kandi ko atigeze afata intwaro ngo arwanye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yagaragaje ko abamushinja kuba inyuma ya AFC/M23 bakwiye gutanga ibimenyetso bifatika by’uruhare rwe muri uwo mutwe.
Amagambo ya Mushobekwa yaje mu gihe ikibazo cy’umubano wa Joseph Kabila na AFC/M23 kimaze igihe kiri mu makimbirane akomeye ya politiki muri RDC.
Leta ya Perezida Félix Tshisekedi ishinja Kabila kugira uruhare mu bikorwa bya AFC/M23, ndetse urukiko rwa gisirikare rwa RDC rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari, rumushinja ibyaha birimo kugambanira igihugu no kugira uruhare mu mutwe w’inyeshyamba.
Kabila n’abamushyigikiye bakomeje kubihakana.
Mushobekwa wanabaye Minisitiri w’Itangazamakuru n’itumanaho w’agateganyo na we yavuze ko kuba Kabila yaragiye mu bice by’uburasirazuba bwa RDC bigenzurwa na AFC/M23 bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko yayinjiyemo, ashimangira ko Kivu y’Amajyaruguru ari igice cya RDC, bityo kuba Kabila yaragezeyo ubwabyo bitamugira umwe mu barwanyi cyangwa abayobozi ba AFC/M23.
Yasabiye AFC/M23 kugira uruhare mu biganiro by’abanye-Congo!
Ku kibazo cy’ibiganiro by’abanyagihugu Perezida Félix Tshisekedi yasabye ko biba, Mushobekwa yavuze ko AFC/M23 igomba kubyitabira, kuko ari uruhande ruri mu ntambara kandi rudashobora gusigara hanze y’ibiganiro bigamije kugarura amahoro.
Yavuze ko bidashoboka kugera ku mahoro arambye mu gihe umwe mu bakinnyi bakomeye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC atashyizwe ku meza y’ibiganiro.
Ati: “Ntushobora kugirana amahoro n’inshuti zawe; iyo ushaka amahoro, uyagirana n’abo mutavuga rumwe.”
Mushobekwa yavuze ko AFC/M23 ikwiye kugira umwanya mu biganiro kuko ari imwe mu mpande zifite uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu munyamuryango wa FCC yavuze kandi yavuze ko ihuriro ryabo na ryo rishyigikiye ibiganiro bya politiki, ariko ko ritazabyinjiramo hatabayeho kubahiriza ibyo risaba.
Mu byo FCC isaba harimo irekurwa ry’imfungwa za politiki n’abafunzwe bazira ibitekerezo byabo, guhagarika ibyo Mushobekwa yise itotezwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
FCC kandi isaba ko ibiganiro bibera mu gihugu cya gatatu, kugira ngo abazabyitabira, barimo Joseph Kabila na Moïse Katumbi, babashe kugira umutekano.
Ishaka kandi ko ibiganiro biyoborwa n’ubuhuza butabogama, ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Loni.


