Lucia Sisic, wabaye Miss Austria kuva mu 2024, yitabye Imana afite imyaka 22 nyuma y’imyaka myinshi arwana n’ibibazo bikomeye by’umutima.
Lucia, wavukiye i Vienna muri Austria, yabazwe umutima inshuro zirindwi kuva akiri muto. Yabazwe bwa nyuma mu mpera za 2025, nyuma aza gupfa mu buryo butunguranye.
Nubwo yari afite uburwayi bukomeye, Lucia yakundaga gukoresha ubuzima bwe mu gutera abandi imbaraga no kubereka ko ibibazo by’ubuzima bidakwiye kubabuza gukomeza kugira icyizere.
Urupfu rwe rwababaje cyane umuryango we, inshuti ndetse n’abagize umuryango wa Miss Austria.


