Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Gideon Saar, yashinje mugenzi we w’u Bwongereza, Ed Milliband, gukwirakwiza “ikinyoma kirenze ukwemera”, ndetse atangaza ingamba zo guhangana n’u Bwongereza, zirimo gufunga ibiro by’ubuhagarariye (consulat) muri Yeruzalemu y’Uburasirazuba.
Ni nyuma y’uko u Bwongereza butangaje ibihano ku bice Israel yigaruriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Palestine byo mu karere ka West Bank (Cisjordanie), bushinja Leta ya Israel kwirengagiza nkana “imeneshwa ry’ubwoko” rikorerwa Abanye-Palestine rikozwe n’abigaruriye ubwo butaka bakabuturaho.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza Ed Miliband yavuze ko iki cyemeazo kibaye “intangiriro y’uburyo bushya” ku makimbirane hagati y’Abanye-Palestine n’Abanya-Israel, uburyo “butamagana gusa akarengane n’akababaro ahubwo bunagira icyo bukora”.
Israel mu kwihimura yabwiye Ambasade y’u Bwongereza i Yerusalemu y’Uburasirazuba ko igomba gufunga kandi ko abadipolomate boherejweyo bazatakaza uburenganzira bwabo mu minsi 30, nk’uko byatangajwe n’umukozi wa Israel n’abantu babiri bazi icyo kibazo.
Guverinoma ya Israel, yari yiteze ko ibihano bizatangwa, igiye guhura kuri uyu wa Gatatu kugira ngo iganire ku buryo izasubiza ibihugu byasinye amasezerano y’u Bwongereza.
Ibihano by’u Bwongereza bizabuza kugura ibicuruzwa bivuye mu bice byigaruriwe n’Abanya-Israel byo muri Palestine ndetse bifatire ingamba kompanyi n’abantu batanga serivisi zo kwagura ibyo bice byigaruriwe.
Ibindi bihugu byatangaje ibihano nk’ibyo ni u Bufaransa na Canada. Mu itangazo bihuriyeho byasohoye, byavuze ko icyo gikorwa “kibaye indi ntambwe ikomeye itewe mu buryo bwacu bwo kurinda igisubizo [umuti] gishingiye kuri leta ebyiri”.
Gutura ku butaka wigaruriye ni ikintu kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ndetse urugomo rukorerwa Abanye-Palestine rukozwe n’abigaruriye ubutaka bwabo bakabuturaho rwariyongereye muri West Bank mu mezi ya vuba aha ashize.


