Umukobwa uvuga ko ari Umunyarwandakazi ariko utahise amenyekana amazina, yabwiye Perezida wa Kenya, Samuel Ruto, ko we nta gahunda afite yo gutaha iwabo mu Rwanda mu gihe atararyamana n’umugabo wo muri Kenya ngo yumve uko biba bimeze.
Mu mashusho yashyizwe hanze na Plug TV, uyu mukobwa yumvikana avuga ko mu mwaka umwe yari amaze muri Kenya, kuba yahita ataha atagize uko yigenza mu gitanda n’umugabo wo muri Kenya, nta bunararibonye yazasangiza abandi.
Mu butumwa yageneye Perezida Ruto, ati” Ziriya nkuru za Ruto ngo Abarundi, Abanyarwanda n’Abanye-Congo basubire iwabo. Sintekereza ko ubu nashobora kugenda. Ubu se nagenda nte? Ibaze ko maze umwaka umwe muri Kenya nkaba ntarasogongera ku munya-Kenya! Ni uko nifate ngende? Ubwo se bibaho? Ntibishoboka ko nasubira mu Rwanda, ni ngombwa kugira ngo nsubire mu Rwanda. Ibi simbyiteguye, erega buriya Ruto na we ari kutwihutisha. Ubwo nazavuga ko nabonye iki?”
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho bavuze ko ” Uyu ashobora kuba atari Umunyarwanda kuko ibi Abanyarwanda ntibabivuga mu ruhame.” Hari n’abemeye ko bamufasha bikihuta, agasogongera ku munya-Kenya.
Perezida wa Kenya, William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, aherutse gutanga amabwiriza ko abanyamahanga batemerewe gukora ubucuruzi bworoheje. Ni icyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku baturage bo mu bihugu bituranye na Kenya barimo abo mu Burundi, u Rwanda, Congo na Uganda, kuko byabasabye gushaka uko bataha iwabo.
Nyuma y’ayo mabwiriza nibwo Kenya yatanze iminsi 90 yo kuba abo banyamahanga bamaze gushaka ibyangombwa bibemerera gukorera muri icyo gihugu mu buryo bwemewe.


