Taikun Ndahiro arashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi

Taikun Ndahiro yahakanye ko yashakaga kwiyahura, avuga ko ibyo yakoze byo gutwika impapuro yari agamije gutera ubwoba DJ Lenzo kugira ngo ave mu nzu babanagamo. Mu iburanisha ryo ku wa 10 Nzeri 2026, Taikun yemeye ko yakoresheje urumogi, ariko avuga ko yari yaratangiye kurureka muri Mata 2026. Yashinje DJ Lenzo gukomeza kurukoresha no kuruzana mu […]

Paris: Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 9 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ingabo z’U Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagiranye ibiganiro na Catherine Vautrin, Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo w’u Bufaransa, i Paris. Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse banarebera hamwe ibibazo n’ingamba bihuriweho bifite inyungu ku mpande […]

Kenya: Abantu 12 batawe muri yombi bazira kwitambika umugore wa Perezida Ruto

Ubuyobozi bushinzwe Ubugenzacyaha mu Gipolisi cya Kenya (DCI) bwataye muri yombi abantu 12 bakekwaho icyaha nyuma y’ikibazo cyavutse ubwo itsinda ry’urubyiruko ryageragezaga kwitambika imodoka ziherekeza umugore wa perezida, Rachel Ruto, mu mujyi wa Siaya. Ibi byabaye kuwa Kabiri, itariki ya 8 Nzeri 2026, nyuma gato y’isozwa ry’igikorwa cyokongerera ubushobozi abagore mu bijyanye n’ubukungu cyabereye ku […]

Uganda: Uko Museveni ayobora igihugu gifite abami 5, n’aho ububasha bwabo bugarukira

Urupfu rw’Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, rwongeye gushyira Uganda mu mwanya udasanzwe wo kuba igihugu cya Repubulika kiyobowe na Perezida, ariko kikagira n’ubwami gakondo bugifite ijambo rikomeye mu muco no mu mibereho y’abaturage. Oyo Nyimba yapfuye ku wa 27 Kanama 2026 afite imyaka 34, nyuma yo kuvurwa kanseri muri Leta Zunze […]

Ba Noteri bigenga barashinja MINIJUST kubamaza hafi amezi 3 mu gihirahiro

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hari abaturage binubira itinda rya serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka mu Mirenge, ba Noteri  bigenga bagera ku 145 bemerewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka guha izo serivisi abaturage baravuga ko urutonde rwabo iki kigo cyohereje muri Minisiteri y’ubutabera ngo ibahe ubwo bubasha ruyimazemo amezi hafi 3 nta gisubizo babona. Ni ikibazo […]

Kinshasa: Abari abarobyi babeshejweho no kuroba pulasitiki zirusha ubwinshi amafi mu Ruzi rwa Congo

Nk’uko bigaragazwa n’abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), buri mwaka mu Ruzi rwa Congo harobwa hafi toni 60,000 z’amafi. Uburobyi butuma abantu babarirwa muri za miliyoni babona imibereho binyuze muri uru ruzi. Icyakora, hafi y’umujyi wa Kinshasa, abarobyi batangiye kubona ko amafi agabanuka kandi bakajya basanga imyanda ya pulasitiki mu nshundura zabo. Iki […]

AFC/M23 iravuga ko ingabo za Kinshasa zayicanyeho umuriro i Masisi na Walikale

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije ibitero mu bice bitandukanye bya Teritwari za Masisi na Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibyatumye abaturage batangira guhunga ingo zabo. Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23 ushinzwe ibya politiki, ni we watangaje aya makuru kuri X kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026. […]

Abo mu muryango w’Umwami Oyo bamaganye iyimikwa rya Edward Rukidi wigeze gukora mu Rwanda

Igikomangomakazi Ruth Nsemere Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV w’Ubwami bwa Tooro, yamaganye amakuru avuga ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we washyizweho nk’Umwami wa Tooro, avuga ko ibyabaye bitandukanye n’irage ry’umuvandimwe we uherutse gutabaruka. Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda mu […]

Byagenze gute ngo abarimo Bakame bakurwe mu mwiherero w’Amavubi 

Ndayishimiye Eric Bakame wari umutoza w’abanyezamu na Niyonkuru Ramadhan uzwi nka Boateng wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, bakuwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17. Iyi kipe iri kwitegura irushanwa rya CECAFA ry’abatarengeje imyaka 17 rizabera i Kigali mu Kwakira 2026. Bakame na Boateng bari bamaze igihe bakorana n’umutoza mukuru Jimmy Mulisa ndetse […]

Ingabo z’u Rwanda na Tanzania zikorera ku mupaka zongeye guhurira mu nama y’umutekano

Ingabo z’u Rwanda (RDF), Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka, n’Ingabo za Tanzaniya (TPDF), Burigade ya 202, bari mu nama ya 16 y’Abayobozi b’Ingabo  bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi u Rwanda na Tanzaniya, kuva tariki 9 kugeza ku ya 11 Nzeri 2026, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba. Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi […]

Kuryama ahantu hari urumuri bigira ingaruka ku mutima

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi bishobora kugira ingaruka ku miterere n’imikorere y’umutima, ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 11,000 batari bafite indwara z’umutima. Bamaze iminsi irindwi bambaye ku kuboko ibikoresho bipima urumuri bahura na rwo nijoro, nyuma y’imyaka itatu bakorerwa isuzuma ry’umutima hakoreshejwe MRI. Abashakashatsi […]

France: Ubutabera bwanzuye ko abasirikare bari muri Operation Turquoise mu Rwanda ari abere

Kuri uyu wa gatatu, itariki 9 Nzeri 2026, ubutabera bw’u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kudakurikirana abasirikare b’u Bufaransa mu rwego rw’iperereza ku kuba baragize “ubufatanyacyaha muri jenoside” yabaye mu Rwanda mu 1994, mu iyicwa ry’Abatutsi mu Bisesero mu burengerazuba bw’igihugu. Amashyirahamwe Survie, IBUKA iharanira inyungu z’abarokotse jenoside, FIDH, LDH na LICRA hamwe n’abarokotse jenoside batandatu, […]