Screenshot_20260910-090305

Kuryama ahantu hari urumuri bigira ingaruka ku mutima

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi bishobora kugira ingaruka ku miterere n’imikorere y’umutima, ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 11,000 batari bafite indwara z’umutima. Bamaze iminsi irindwi bambaye ku kuboko ibikoresho bipima urumuri bahura na rwo nijoro, nyuma y’imyaka itatu bakorerwa isuzuma ry’umutima hakoreshejwe MRI.

Abashakashatsi basanze abantu basinzira ahantu hari urumuri rurenze 3 lux bagaragaza umubyimba ukabije w’igice cy’umutima kizwi nka ventricule gauche, ushobora gutuma umutima udasunika amaraso neza.

Dr. Lu Qi wo muri Kaminuza ya Tulane yavuze ko kugabanya urumuri nijoro bishobora kuba imwe mu ngamba zo gufasha gukumira indwara z’umutima.

Abahanga basaba ko icyumba cyo kuryamamo kiba gifite urumuri ruke cyane, byaba byiza munsi ya 1 lux. Basaba kandi kuzimya amatara adakenewe, gufunga amarido no kugabanya urumuri ruturuka kuri telefoni cyangwa ibindi bikoresho.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi European Heart Journal.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply