rachel-ruto-800x420

Kenya: Abantu 12 batawe muri yombi bazira kwitambika umugore wa Perezida Ruto

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bushinzwe Ubugenzacyaha mu Gipolisi cya Kenya (DCI) bwataye muri yombi abantu 12 bakekwaho icyaha nyuma y’ikibazo cyavutse ubwo itsinda ry’urubyiruko ryageragezaga kwitambika imodoka ziherekeza umugore wa perezida, Rachel Ruto, mu mujyi wa Siaya.

Ibi byabaye kuwa Kabiri, itariki ya 8 Nzeri 2026, nyuma gato y’isozwa ry’igikorwa cyokongerera ubushobozi abagore mu bijyanye n’ubukungu cyabereye ku kibuga cya Kenya Medical Training College (KMTC) i Siaya.

DCI yemeje aya makuru igira iti: “Abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri Siaya bataye muri yombi abantu 12 bakekwaho icyaha nyuma y’ikibazo cy’akajagari aho itsinda ry’urubyiruko rw’abagizi ba nabi bagerageje kwitambika imodoka z’abanyacyubahiro mu mujyi wa Siaya,”

Nk’uko DCI ibivuga, aba basore bivugwa ko bagerageje kunyura ku ngufu mu irembo ryari ritekanye ubwo imodoka zerekezaga ahantu hateganijwe ko hagwa kandi hahagurukira indege.

Ibintu byarushijeho gukomera ubwo iryo tsinda ryatangiraga gutera amabuye abapolisi bari bashinzwe kurinda iryo rembo nk’uko inkuru dukesha Kenyans.co.ke ikomeza ivuga.

Uru rwego rushinzwe iperereza ku byaha (DCI) rwemeje ko abapolisi bari aho bahise bagira icyo bakora vuba kugira ngo bagarure ituze mbere y’uko ibintu birushaho kuba bibi.

Ubwo ibintu byasubiraga mu buryo, abantu 12 bakekwaho kugira uruhare muri izo mvururu bari bamaze gutabwa muri yombi.

Abashinzwe ubugenzacyaha banemeje ko abo bakekwa bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi i Siaya, aho bari gukorerwa dosiye mbere yo kugezwa imbere y’urukiko.

Mu gihe iperereza rikomeje, n’undi wese uzagaragara ko yagize uruhare muri icyo gikorwa ashobora gutabwa muri yombi no gukurikiranwa n’ubutabera, nk’uko byatangajwe na DCI.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply