HRt6w4AXYAEWR8x

Tanzania: Perezida Suluhu yafashe ikiruhuko cy’amezi 3 nyuma y’urupfu rw’umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yafashe ikiruhuko cy’iminsi 90, guhera ku itariki ya 7 Nzeri, mu rwego rwo gukomeza kunamira umugabo we, Hafidh Ameir, wapfuye kuwa Mbere ushize.

Mu itangazo ryasohotse ku itariki ya 8 Nzeri, Umunyamabanga Mukuru Moses Kusiluka yatangaje ko imirimo yose ya Leta izakomeza gukorwa na Visi Perezida, Deogratius Ndejembi, hamwe na Minisitiri w’Intebe Mwigulu Nchemba, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Uyu Munyamabanga Mukuru yagize ati: “Andi makuru azatangazwa n’inzego zibishinzwe igihe bizaba ngombwa.”

Hafidh Ameir, wavutse ku itariki ya 1 Mutarama 1946, yapfuye ku itariki ya 7 Nzeri saa mbiri za mu gitondo (8:00 am) ubwo yari arimo kuvurirwa mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial biherereye muri Zanzibar.

Visi Perezida Ndejembi yatangaje ko uyu mugabo wa Perezida yari arimo kuvurwa indwara y’umutima.

Yashyinguwe kuri uwo munsi nyine i Kazimkazi, ahantu h’umuryango we mu majyepfo ya Zanzibar, mu ntara ya South Unguja.

Abayobozi bo mu karere, barimo na Perezida Paul Kagame, batanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Perezida wa Tanzania, banashima ubuzima n’ibyo uyu mugabo yagezeho.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply