Ndayishimiye Eric Bakame wari umutoza w’abanyezamu na Niyonkuru Ramadhan uzwi nka Boateng wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, bakuwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17.
Iyi kipe iri kwitegura irushanwa rya CECAFA ry’abatarengeje imyaka 17 rizabera i Kigali mu Kwakira 2026.
Bakame na Boateng bari bamaze igihe bakorana n’umutoza mukuru Jimmy Mulisa ndetse n’umwungiriza we Alain Kirasa.
Ubu Bakame yasimbuwe na Amir Khan, umutoza w’abanyezamu b’Intare FC, mu gihe Boateng yasimbuwe na Nshimiyimana Amdoun, umutoza wungirije wa Marine FC.
Amakuru avuga ko aba batoza bashya ari bo bari barahawe akazi ko gukorana n’iyi kipe, ariko mbere y’uko umwiherero utangira ku mugaragaro, Bakame na Boateng bari basabwe gufasha mu myitozo kuko abandi batoza bari bataraboneka.
Aba batoza bashya ni bo bagiye gukomeza imyiteguro y’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yitegura CECAFA izabera i Kigali.


