Nk’uko bigaragazwa n’abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), buri mwaka mu Ruzi rwa Congo harobwa hafi toni 60,000 z’amafi. Uburobyi butuma abantu babarirwa muri za miliyoni babona imibereho binyuze muri uru ruzi. Icyakora, hafi y’umujyi wa Kinshasa, abarobyi batangiye kubona ko amafi agabanuka kandi bakajya basanga imyanda ya pulasitiki mu nshundura zabo. Iki kibazo cyaje gukomera cyane ku buryo bamwe baretse uburobyi burundu kugira ngo bajye bakusanya iyo myanda bayigurishe ku bigo biyitunganya.
Umuseke ugitangira gutambika hejuru y’Uruzi rwa Congo, ari mu bwato bwe bwa gakondo bwakozwe mu biti kandi bushaje, Jilby Mwanufioti agenda akurikira inkengero z’uruzi hafi ya Kinshasa. Uyu murobyi akurura inshundura ze. Iki gikorwa amaze imyaka 40 agikora, ariko uko iminsi ihita agenda abona ikintu giteye inkeke: amafi arimo kugabanuka cyane. “Habamo gusa utwana tw’amafi duto cyane… Kera nafataga amafi manini, ariko ubu yaragiye kubera iyi myanda ya pulasitiki,” ni ko avuga afite agahinda n’umujinya. “Ubu mu mazi habamo pulasitiki nyinshi kurusha amafi, harimo impapuro zikoreshwa mu gusukura abana (diapers), amacupa y’imitobe… Birababaje cyane,” uyu murobyi asoza avuga atyo.
Nk’uko impuguke mu by’ibidukikije zibivuga, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo utanga nibura toni 15 z’imyanda ya pulasitiki buri munsi. Vincent Kunda, uyobora umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Kongo River”, agira ati: “Ni munsi ya 20% gusa y’iyi myanda itunganywa neza, naho iyindi igashyirwa mu Ruzi rwa Congo, ari na rwo shingiro ry’igihugu cyacu. Hari byinshi bikwiye gukorwa, ariko tudafite ubukangurambaga buhagije, dushobora gutakaza uyu murage wose.”
Buri cyumweru harobwa ibiro 150 bya pulasitiki
I Kinshasa, nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, uburobyi bwa gakondo butunze imiryango irenga 600, ariko iki kibazo cy’umwanda kiri no kugira ingaruka mbi ku mafaranga abarobyi binjiza, kuko agenda agabanuka: ubu binjiza amadorari atarenga makumyabiri mu cyumweru, mu gihe mbere mu myaka mike ishize gusa binjizaga amadorari ijana.
Kugira ngo babone uko babaho, hari abarobyi batakiroba amafi gusa ahubwo banakusanya imyanda ya pulasitiki, ibintu bibinjiriza amafaranga menshi kurushaho. Charles Moluwa, umurobyi ufite uburambe bw’imyaka 60, asobanura ibyo aba yabonye ari gushaka pulasitiki agira ati: “Reba izi pulasitiki; nkura mu mazi nyinshi cyane. Zose nzibika mu rugo kugera ku biro 150,” “hanyuma nkazigurisha ibigo bizitunganya. Mbona amadorari agera kuri 80 buri cyumweru.”
Icyakora, inyuma y’uyu murimo umufasha kubaho hahishe ukundi kuri: ni umwuga gakondo ubu ushobora kuzazima burundu, mu gihe iki kibazo cyo gukoresha ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bijugunywa ahabonetse hose, kitakemurwa burundu.


