Igikomangomakazi Ruth Nsemere Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV w’Ubwami bwa Tooro, yamaganye amakuru avuga ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we washyizweho nk’Umwami wa Tooro, avuga ko ibyabaye bitandukanye n’irage ry’umuvandimwe we uherutse gutabaruka.
Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda mu myaka yashize, yari aherutse gutangazwa nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Igikomangoma Ruth Komuntale yavuze ko ashaka kunyomoza amakuru yatangajwe n’abagize itsinda ry’abakuru b’umuco muri Tooro, avuga ko atari ukuri.
Yavuze ko Umwami Oyo yasize inyandiko y’irage igaragaza neza uzasimbura ku ngoma.
Ati “Umuvandimwe wanjye yasize inyandiko y’irage isobanura neza ko uzamusimbura ku ngomba ari umuhungu we, akaba ari we uzaragwa ingoma.”
Komuntale yavuze kandi ko muri iyo nyandiko Umwami Oyo yari yaratanze amabwiriza arambuye ku bijyanye n’abandi bashobora kuzamusimbura mu gihe habaho impamvu yihariye.
Muri iyo nyandiko y’irage yashyizwe hanze n’Ubwami bwa Tooro BWIZA yabonye, ntabwo izina rya Edward Rukidi Kijanangoma riri mu mazina Umwami Oyo yavuze ko nyiraryo yazamusimbura.
Komuntale yavuze ko mbere y’uko hatangazwa umusimbura umwami, umuryango wari wagiranye inama n’abayobozi batandukanye barimo General Tumukunde ndetse na Charles Kamurasi (Omusuga), aho bari basuzumye ibikubiye mu nyandiko y’irage y’umwami Oyo.
Komuntale yavuze ko bari bateganyije kongera guhura n’abanyamategeko kugira ngo bongere gusuzuma iyo nyandiko mbere yo gutangaza uzasimbura Umwami Oyo, ariko ko batangajwe no kubona hari amakuru atangajwe mbere y’icyo gihe.
Ati “Ibyabaye uyu munsi byadutangaje cyane. Ntitwari tuzi ko bigiye kuba. Ndashaka kubwira abantu ba Tooro ko ayo makuru atari yo, kuko umuvandimwe wanjye atigeze asiga ayo mabwiriza.”
Yagaragaje ko bibabaje ari kuba impaka nk’izi zivutse mu gihe umuryango utaranatabariza Umwami Oyo, avuga ko ibyo bituma batabona umwanya wo kumuririra mu mahoro.
Yongeye gusaba abaturage gukomeza ubumwe no kubaha umurage wa nyakwigendera, avuga ko icyatangajwe ku musimbura atari cyo cyemezo cya nyuma cyafashwe.
Ibi byo kwamagana iri yimikwa abihurizaho na nyirasenge, Igikomangomakazi Elizabeth Bagaya na we wamaganye iryo yimikwa.
Ni mu gihe Umugabekazi yatabaje Perezida Museveni avuga ko kuri ubu ameze nk’ubufungiwe mu ngoro i Karuzika mu gihe Ababiito (Umuryango uvamo umwami) bakomeje gukora ibyo bishakiye.


