rwanda-france-accusations

France: Ubutabera bwanzuye ko abasirikare bari muri Operation Turquoise mu Rwanda ari abere

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatatu, itariki 9 Nzeri 2026, ubutabera bw’u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kudakurikirana abasirikare b’u Bufaransa mu rwego rw’iperereza ku kuba baragize “ubufatanyacyaha muri jenoside” yabaye mu Rwanda mu 1994, mu iyicwa ry’Abatutsi mu Bisesero mu burengerazuba bw’igihugu.

Amashyirahamwe Survie, IBUKA iharanira inyungu z’abarokotse jenoside, FIDH, LDH na LICRA hamwe n’abarokotse jenoside batandatu, bashinjaga abasirikare b’u Bufaransa kuba baratereranye babizi neza impunzi z’abasivile b’Abatutsi bari bari mu misozi ya Bisesero, bikabaviramo ko ababarirwa mu magana muri bo baricwa kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena 1994.

Nk’uko inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru AFP, yongera kubyibutsa, Abasirikare b’u Bufaransa bari bari mu Rwanda mu gikorwa cyiswe ‘Opération Turquoise’, Leta y’u Bufaransa ivuga ko cyari icy’ubutabazi.

Mu Kuboza mu mwaka wa 2024, urugereko rwo mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris rwari rwanze ibirego by'”ubufatanyacyaha muri jenoside” ku basirikare b’u Bufaransa, ibyo bikaba byaremezaga ukudakurikiranwa rusange (non-lieu général) kwari kwatangajwe mu Kwakira 2023 n’abacamanza bakora iperereza, icyo gihe bangaga ko hari irindi bazwa ry’inyongera ryabaho.

Icyo gihe amashyirahamwe yareze yari yahise agana mu rukiko rusesa imanza.

Mu mwanzuro warwo ku wa Gatatu, urwo rukiko, rusumba izindi mu Bufaransa, rwanzuye ruti: “ntibyarebaga abasirikare bari bahari gukora nta tegeko bahawe riturutse ku babakuriye, ni ukuvuga minisiteri y’ingabo”.

Abacamanza banavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko abo basirikare bari bafite ubushake bwo “gutuma habaho ikorwa ry’ibyaha byakorewe abasivile b’Abatutsi”, abacamanza bavuga ko igihe cy’iminsi itatu mbere y’uko haba ubutabazi cyari icyo “gusobanukirwa uko ibintu bimeze byari bikirimo urujijo”.

Iyi dosiye yari imaze imyaka 20 ikurikiranwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply