HR2pyBgasAAQxfQ

Paris: Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya International Space Summit

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 10 Nzeri 2026, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu gufungura Inama Mpuzamahanga ya mbere yiga ku byerekeye Isanzure (International Space Summit) yateguwe n’u Bufaransa n’u Budage, yabereye muri Grand Palais i Paris.

Iyi nama ihuza abayobozi b'Isi n'abafatanyabikorwa bakomeye kugira ngo bateze imbere ibiganiro n'ubufatanye ku bijyanye n'ejo hazaza h'ikoreshwa ry'ikirere, cyane cyane ku bijyanye n'ubukungu, ubushakashatsi muri siyansi, no gukoresha neza isanzure.



Usibye Perezida Kagame na Emmanuel Macron w'u Bufaransa, iyi nama yanitabiriwe na Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti ndetse Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville.


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply