markup_1210454

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryabonye umuyobozi mushya 

Sangiza iyi nkuru

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gahini, ni we watorewe kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), asimbuye Arkiyepiskopi Laurent Mbanda wari umaze imyaka ayoboye iri torero.

Amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, aho Gahima Manasseh yari ahatanye na Musenyeri Assiel Musabyimana, uyobora Diyosezi ya Kigeme.

Umuhango wo gusengera no kwimika Musenyeri Dr. Gahima Manasseh nka Arkiyepiskopi mushya wa EAR uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, ukazabera muri Camp Kigali.

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima afite uburambe mu buyobozi bwa Leta, mu Itorero ndetse no mu bijyanye n’inyigisho za Teolojiya.

Yavutse mu 1970, akaba yarashakanye na Rose Gahima, bakaba bafitanye abana umunani.

Mbere yo kwiyegurira umurimo w’Imana, Gahima yakoze mu rwego rw’uburezi. Hagati ya 1995 na 1997, yabaye Umuyobozi wungirije wa Lycée de Kigali, ashinzwe amasomo yatangwaga mu Cyongereza.

Mu 1997, yagizwe Bourgmestre wa Komini ya Karangazi, ahazwi uyu munsi nk’igice cy’Akarere ka Nyagatare. Nyuma, hagati ya 2004 na 2005, yayoboye Komini ya Gabiro, ubu iri mu Karere ka Gatsibo.

Nyuma y’akazi mu buyobozi bwa Leta, yerekeje imbaraga ze mu murimo w’Itorero Angilikani, aho yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri Diyosezi ya Gahini.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye na Teolojiya, ndetse amaze igihe agaragara mu buyobozi bw’Itorero no mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Gahima Manasseh yari amaze imyaka irindwi ari mu buyobozi bwa Diyosezi ya Gahini, imwe muri Diyosezi 11 zigize Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Mu 2017, yagizwe Umwepisikopi wungirije wa Gahini, nyuma aza kuba Umuyobozi wa kabiri w’iyi Diyosezi ku wa 26 Gicurasi 2019.

Yasimbuye Musenyeri Birindabagabo Alexis, wari umaze imyaka 22 ayobora Diyosezi ya Gahini.

Diyosezi ya Gahini ikorera mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, ikagira paruwasi 59 n’amaparuwasi mato 280, ndetse ikabarurwamo abakirisitu bagera ku 100,000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply