Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 11 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye amabaruwa yemerera Umurundikazi Marie Goreth Nizigama, guhagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abagore (UN Women) mu Rwanda.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe n’Intumwa Nkuru ya UN Women mu Rwanda, Marie Greth Nizigama, baganiriye ku gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abagore mu nzego zitandukanye.
Marie Goreth Nizigama ni muntu ki?
Marie Goreth Nizigama aje gukorera mu Rwanda nyuma yo guhagararira UN Women muri Mali. Mbere yahoo yabaye uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abagore muri Liberia kuva muri Nyakanga 2017 kugeza ku itariki ya 4 Gashyantare 2022. Mbere yo kujya muri izi nshingano muri Liberia, yakoranye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) muri Côte d’Ivoire nk’Umujyanama mu Igenamigambi ry’Ingamba, aba kandi Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ihuzabikorwa rya Sisitemu ya Loni, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Iterambere ya Loni.
Yanabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ihuzabikorwa n’Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo Kubaka Amahoro kuva muri Mata 2010 kugeza muri Kamena 2017.

Kuva mu 2008 kugeza 2010, yakoze mu Biro by’Umuhuzabikorwa wa Loni mu Burundi, yibanda ku bufatanye. Kuva mu 2002 kugeza 2005, yabaye inzobere ku rwego rw’igihugu muri gahunda y’ubukungu iterwa inkunga na UNDP.
Nizigama kandi yanabaye mu myanya ya politiki yo mu rwego rwo hejuru muri guverinoma y’igihugu cye cy’u Burundi, aho yabaye Minisitiri w’Igenamigambi ry’Iterambere n’Ubwubatsi bw’Igihugu, na Minisitiri w’Ubwikorezi, Amaposita, n’Itumanaho, kuva mu 2005 kugeza mu 2007.
Yatangiye umwuga we mu 1990 muri Minisiteri y’Igenamigambi n’Iterambere ry’Igihugu, akora nk’umujyanama mu by’ubukungu kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ndetse aba Umuyobozi w’Ishami ry’Ubufatanye mu bya Tekiniki kuva mu 1994 kugeza mu 2002.
Marie Goreth Nizigama afite uburambe bwinshi mu buyobozi, guhuza no gutegura ingamba, gucunga gahunda, gukusanya inkunga, gucunga imikorere ya gahunda z’iterambere, gusesengura no gukumira amakimbirane, no gusana nyuma y’amakimbirane.
Ni inzobere mu gushyira mu bikorwa uburinganire mu bikorwa byose by’iterambere no gucunga amakimbirane. Afite amateka akomeye mu biganiro bya politiki na za guverinoma, sosiyete sivile, n’imiryango mpuzamahanga.
Marie Goreth Nizigama ni Umurundikazi, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu icungamutungo n’ubuyobozi.


