Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko abanyeshuri bakopeye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye batazahabwa amahirwe yo kongera gukora ibizamini, nk’uko byagenze ku banyeshuri basoje amashuri abanza.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabivuze ku wa 11 Nzeri 2026 ubwo hatangazwaga ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Yasobanuye ko mu bizamini bisoza amashuri abanza habonetse abanyeshuri barenga 7,000 bakopeye, ariko Minisiteri y’Uburezi iza gufata icyemezo cyo kubaha andi mahirwe nyuma yo kubona ko bamwe mu bantu bakuru, barimo abarimu, bagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye, Minisitiri yavuze ko bo baba bafite ubushobozi bwo kumva neza uburemere bw’igikorwa cyo gukopera, bityo uwabikoze akaba agomba kubibazwa.
Ati: “Mu mashuri abanza, gukopera kwagizwemo uruhare n’abantu bakuru, ariko abarangije amashuri yisumbuye ntabwo ari impinja. Abakopeye nta mahirwe bazahabwa, bagomba kubiryozwa.”
Minisitiri kandi yavuze ko gukopera kwagaragaye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, ariko ko kutageze ku rwego rwagaragaye mu bizamini bisoza amashuri abanza.
Icyemezo cya Minisiteri gisobanuye ko abanyeshuri bagaragayeho gukopera mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bazahanwa hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta, aho guhabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibizamini.
Abanyeshuri bagera ku 1,097 nibo bagaragayeho gukopera mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.


