images - 2026-09-11T163606.961

Bruce Melodie yagurishije ihene y’iwabo ngo ajye muri studio

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye inkuru idasanzwe yo mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, ubwo yagurishaga rwihishwa ihene y’iwabo kugira ngo abone amafaranga yo kujya gukora indirimbo.

Ibi yabivuze ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo yari umutumirwa muri Gen-Z Comedy, aho yanataramiye abitabiriye.

Bruce Melodie yavuze ko icyo gihe yashakaga gutangira umuziki, ariko nta bushobozi bwo kwishyura studio yari afite.

Yasobanuye ko umuryango we wari warahawe ihene binyuze muri Compassion. Iyo hene imaze kubyara, yafashe kimwe mu byana byayo arakigurisha, atabwiye abo mu rugo, kugira ngo abone amafaranga yo kujya muri studio.

Gusa gahunda ye ntiyagenze nk’uko yari yabitekereje. Amaze kuva muri studio, yasanze ya hene yagaruwe mu rugo nyuma y’uko umuntu wayiguze atawe muri yombi.

Bruce Melodie yavuze ko umwe mu bavandimwe be amaze kubona ihene igarutse yamubwiye ko ashobora kugira ikibazo kubera kuyigurisha rwihishwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply