U Rwanda ku mwanya wa 20 mu bihugu byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo

U Rwanda ruri ku mwanya wa 20 mu bihugu 199 byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo, mu gihe Pasiporo yarwo iri ku mwanya wa 128 ku isi, nk’uko imibare ya Nzeri 2026 ya Passport Index ibigaragaza. Iyi mibare igaragaza itandukaniro riri hagati y’uburyo Abanyarwanda bafite pasiporo y’u Rwanda bashobora kugera mu bindi bihugu n’uburyo abanyamahanga boroherezwa kwinjira mu […]
Uganda: Gen. Bainomugisha yaburiye abasirikare b’abagore bateganya kubyara

Mu gihugu cya Uganda, umuyobozi w’umutwe ushinzwe kugenzura imyitwarire mu gisirikare (Military Police), Maj Gen William Bainomugisha, yasabye abasirikare b’abagore kwirinda gutwara inda hakiri kare, ahubwo bagakurikira amahugurwa ya gisirikare kugira ngo bakomeze kuzamuka mu ntera. Maj Gen Bainomugisha yabitangaje kuwa Kane, itariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri agenewe abasirikare b’abagore, […]
MONUSCO iravuga ko yashyikirije u Rwanda aba-FDLR 120

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko ku wa 8 Nzeri 2026 bwashyikirije u Rwanda abantu 120 baturutse mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo. MONUSCO yatangaje ko aba bantu basubijwe mu Rwanda ku bufatanye bwa hafi na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’iy’u […]
Ibihugu bya Canada na Ukraine byiyemeje gukomeza ubufatanye mu gihe cy’imyaka 100

Kuri uyu wa Kane, itariki 10 Nzeri 2026, ibihugu bya Canada na Ukraine byasinye itangazo ryemeje gukomeza ubufatanye mu gihe cy’imyaka 100 hagati y’ibihugu byombi. Ibi bibaye ubwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasuraga icyo gihugu kugira ngo aganire na Minisitiri w’Intebe, Mark Carney, n’abandi bayobozi ba Canada. Zelenskyy na Carney bavuze ko Canada yiyemeje […]
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Congo i Paris

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso. Abakuru b’ibihugu bombi bari i Paris mu Bufaransa, aho bari bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Isanzure. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Kagame na Sassou N’guesso bahuriye iruhande […]
Abanya-Kenya bahishuye impamvu Perezida Ruto yibasiye Abanyarwanda n’Abarundi

Bamwe mu baturage ba Kenya baravuga ko bamenye ko Perezida William Ruto w’icyo gihugu yagiranye ikibazo n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyecongo, kuko banze guhindura indangamuntu zabo, ngo bahabwe iza Kenya bityo bazabashe kumutora mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2027. Aba baturage bo mu giturage cya Githurai babigarutseho mu nama zimenyerewe mu duce dutandukanye two muri Kenya […]
Batayo 6 za FARDC na FNDB ziri kwisuganya ngo zirase M23 na Twirwaneho

Umutwe wa MRDP/Twirwaneho uvuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje kongera ingufu mu bice bya Rurambo na Bijombo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo kugaba ibitero kuri uriya mutwe na AFC/M23. Amakuru yatangajwe n’uruhande rwa MRDP/Twirwaneho biciye muri Colonel Rugabo Fidèle, avuga ko ku […]
Brig. Gen. Elias Kwiligwa wa TPDF yasuye indake ya Perezida Kagame ku Mulindi

Ku munsi wayo wa kabiri, Inama ya 16 y’Abayobozi b’Ingabo zikorare ku umupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya zo muri RDF, Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka n’Ingabo z’Abaturage ba Tanzania (TPDF) ziri muri Brigade ya 202, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 muri TPDF, ari kumwe n’intumwa ayoboye ndetse na […]
Kigali irakira imikino itatu ya CAF

Kigali iri mu bihe bidasanzwe by’umupira w’amaguru, aho Amahoro Stadium irakira imikino itatu ikomeye y’amarushanwa ya CAF mu minsi ibiri, APR FC, Rayon Sports na Al Hilal SC bikaba biri mu makipe ari guhatanira gukomeza mu byiciro bikurikiraho. Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, APR FC irakira Les Aigles du Congo yo muri […]
Walikale: Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe ibirindiro bya FARDC muri Mindjendje

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 10 Nzeri 2026, muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikale, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, imirwano ikaze yamaze amasaha menshi ibera hafi y’imisozi ya Mindjendje hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za Leta (FARDC) zifashwa n’inyeshyamba za Wazalendo. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ACTUALITE.CD, iyi mirwano yatangiye ahagana saa kumi n’imwe za […]
Israel: Benjamin Netanyahu mu ntambara n’ikinyamakuru Haaretz

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye abanyamategeko ngo batangire ikirego ku isebanya ku kinyamakuru Haaretz cyo muri Israel kubera amakuru cyatangaje avuga ko umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yari yamuburiye ko umutwe wa Hamas wari urimo gutegura igikorwa cya gisirikare habura iminsi ngo habe ibitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira mu […]
Umuyobozi w’ingabo muri MINUSCA yashimye ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda

Umuyobozi w’Ingabo ushinzwe igice cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), Brig Gen Joseph Douglas Mokwena, yashimye serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’ Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda Level II bita ku basirikare ba MINUSCA ndetse n’ ubwitange bw’abaganga bagaragaza mu kurokora ubuzima bw’abaturage. Brig Gen Mokwena yabivuze uyu munsi ubwo […]